Abaturiye umuhanda Huye-Nyamagabe barifuza gusanirwa amazu yasenywe n’ikorwa ryawo

Umutingito uterwa n’imashini zikora umuhanda Huye-Nyamagabe, urimo gushyirwamo kaburimbo bundi bushya, wagiye utera imitutu amazu y’abawuturiye ku buryo bifuza gusanirwa.

Ba nyir'amazu bafite ubwoba ko azabagwaho
Ba nyir’amazu bafite ubwoba ko azabagwaho

Muri rusange, amazu yari akomeye cyane yasigaranye imitutu mito ariko igenda yiyongera buke, kuko uyu muhanda unyuramo imodoka zitwaye ibintu biremereye na zo ziyatigisa.

Amazu yari asanzwe asanzwe adakomeye yo yarangiritse cyane, ku buryo ba nyirayo bahorana ubwoba ko hari igihe yazabagwira.

Uwitwa Speciose Umubyeyi utuye mu mudugudu uherereye ahitwa mu Gahenerezo, aturiye uyu muhanda. Avuga ko inzu ye yari yagerageje kuyitera umucanga n’isima bihagije, igakomera, ariko umutingito w’imashini zikora umuhanda wayisigiye imitutu idasiba kwiyongera.

Agira ati “Mfite ubwoba ko imvura nyinshi iramutse iguye, cyangwa n’imitingito ikaza, ibipande bimwe byagenda byikubita hasi.”

Inzu ya Theresie Mukakabera yari isanzwe idakomeye ariko noneho yarahuhutse
Inzu ya Theresie Mukakabera yari isanzwe idakomeye ariko noneho yarahuhutse

Thérésie Mukakabera, atuye hafi yo kwa Umubyeyi, mu nzu yubakiwe na FARG. Iyi nzu ntiyari ikomeye cyane, ariko umutingito w’imashini warayihuhuye kuko ubu iyo uri mu nzu imbere ubona urumuri rwo hanze rwinjirira mu mitutu.

Ati “Inzu yarasadutse, guhera hejuru kugera hasi. N’iyo ngiye, mba mvuga ngo ndasanga yaguye. Mfite ubwoba ko umwana turarana izamugwa hejuru. Mbese nta muntu muzima ubundi wayiraramo.”

Mu bafite inzu zasenyuwe no gukora umuhanda, hari abataramenye ko umuntu ajya kwibariza mu buyobozi kugira ngo ikibazo cye gikemurwe. Icyakora ngo n’abagiyeyo kugeza ubu baheze mu cyeragati, nk’uko bivugwa n’Umubyeyi.

Ati “Inzu igitangira gusaduka nagiye kureba abagapita, bayirebye barambwira ngo ese ko ndimo ntaka itsindagira kaburimbo itaraza? Mbabajije icyo nakora barambwiye ngo nzajye ku karere.”

Yagiye ku karere ajyanyeyo n’ibaruwa isobanura ikibazo cye, ndetse anabonana n’umuyobozi w’Akarere wamusabye gusinyisha ko yayitanze, nab bamubwira ko igisubizo azajya kugishaka muri serivisi ishinzwe ubutaka.

Icyakora ngo ukwezi kurenga kurashize ajya kureba ubishinzwe ariko ntahamusange. Ngo n’iyo amuhamagaye ntamwitaba.

Hari aharunzwe igitaka mu marembo y'amasu kitarakurwaho
Hari aharunzwe igitaka mu marembo y’amasu kitarakurwaho

Abafite amazu yasataguritse bifuza gusanirwa, cyangwa bagahabwa ubushobozi bwo kubyikorera bufatika, bitari nk’iby’umusaza umwe uvuga yuko ngo yabwiwe ko azahabwa imifuka itatu ya sima yo gusiba imitutu.

Ati “Inzu yamaze kwika, imifuka itatu ntacyo yamara. Ahubwo yasanwa bahereye hasi, bakurikije ahacitse, kandi iyo mifuka itatu ntiyabikora. Ntekereza ko abakoze umuhanda ubuyobozi bwababwira bakaza bakadusanira.”

Abafite amazu mu gasantere k’Agahenerezo mu gice cyo munsi y’umuhanda binubira ko mu kuvugurura umuhanda bawusatirijwe cyane bigatuma amazu yabo asenyuka. Hari n’aho amazi y’imvura abasanga mu nzu.

Umwe mu bahatuye agira ati “Babanje kurunda ibitaka aho tunyura, turatongana babikuraho, ariko ubu iyo imvura iguye amazi yose adusanga mu nzu.”

Aya mazi abasanga mu mazu kubera ko abakozi umuhandi bibagiwe kuwucuramishiriza mu ruhande ruriho rigori.

Iyi nzu y'amatafari ahiye ibumoso, yarishyuwe, ba nyirayo babonye umuhanda utarabasatiriye ntibayisenya barakomeza bayikoreramo
Iyi nzu y’amatafari ahiye ibumoso, yarishyuwe, ba nyirayo babonye umuhanda utarabasatiriye ntibayisenya barakomeza bayikoreramo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko umuhanda ukiri gukorwa utararangira, kandi ko ibibazo abawuturiye bafite bazabirebana n’ikigo gishinzwe imihanda, hanyuma abaturage bazarenganurwe.

Ati “Ahari gukorwa igikorwaremezo nka kiriya abantu baturiye umuhanda ibyo bibazo ntibyabura. Abashinzwe ibyo gukora imihanda badusezeranyije ko hari umunsi bazaza hano i Huye tukigira hamwe uko byakemurwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka