Abaturiye Stade Amahoro bahawe igihe ntarengwa cyo kuvugurura inyubako zabo
Umujyi wa Kigali wasabye abafite ubutaka mu nkengero z’ahagenewe icyanya cya siporo i Remera mu Karere ka Gasabo, gutanga ibishushanyo byerekana uko bazavugurura inyubako zabo bakabitanga mu gihe kitarenze amezi abiri kugira ngo bahabwe impushya zo kubaka no gukoresha ubutaka bubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Kuvugurura bireba igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhindura isura y’ako gace haba mu gusimbuza inyubako zishaje inshya, cyangwa kuvugurura izisanzwe.
Ahagenewe ibikorwa bya siporo mu Murenge wa Remera, ni ho hari Stade Amahoro ifite imyanya 45,000, inyubako ya BK Arena ifite imyanya 10,000 na Petit Stade. Ako gace kandi karimo n’ikibuga cya Zaria Court, ikibuga kigezweho cyo guteza imbere siporo kirimo kuhubakwa.
Umujyi wa Kigali uranateganya kuhubaka ikigo kizajya gikorerwamo siporo zo mu mazi kirimo za pisine n’ibindi bikorwa byo kwidagadura.
Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye ba nyirubutaka iravuga ko kuvugurura imiturire mu nkengero z’ahagenewe siporo bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali, cyerekana ako gace nk’Ahantu h’Icyitegererezo.
Ibaruwa ivuga ko ba nyirubutaka bagomba kuba batanze ibishushanyo by’amapariseri yabo bazubakamo inzu zigezweho mu gihe cy’amezi abiri hanyuma bagatangira kubaka nyuma y’ukwezi kumwe bamaze guhabwa impushya.
Ibaruwa ikomeza ivuga ko abatazabyubahiriza, bazafatirwa ibyemezo n’ubuyobozi, hubahirizwa itegeko rigenga ubutaka ryo mu 2021 rirebana n’ubutaka budakoreshwa.
Iteka rya Minisitiri ryo muri Nyakanga 2024, riteganya ko igihe ubutaka buherereye mu gace kari aho ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera ryatangiriye, cyangwa ahantu h’icyitegererezo (Prime Area) hagenwe n’Umujyi wa Kigali cyangwa ubuyobozi bw’Akarere, butagomba gukoreshwa, kuko nyirabwo atakaza uburenganzira yari abufiteho.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Kigali Today kuri telefone, ko bandikiye koko abafite imitungo hafi y’ahagenewe siporo i Remera babasaba kuvugurura inyubako zabo kubera ko ari ahantu h’icyitegererezo hakeneye kuvugururwa byihutirwa kugira ngo habashe kureshya abashoramari bifuza kuhashyira ibikorwa by’ubucuruzi byo mu rwego rwo hejuru.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, kandi yatubwiye ko bandikiye abafite ubutaka barebwa n’iyo gahunda hakurikijwe ubwoko bw’inyubako batunze. Harimo abafite inyubako zujuje ibisabwa batazagerwaho n’ingaruka, hakaba n’abandi bafite inyubako zishaje cyangwa zitujuje ibisabwa ngo zibe ziri ahantu nk’ahubatse Stade Amahoro na BK Arena.
Umujyi wa Kigali uvuga ko wandikiye ba nyirubutaka 52 ubasaba gukuraho inyubako zabo bakitegura kubaka inshya mu gihe kitarenze amezi abiri.
Umujyi wa Kigali kandi wasabye ba nyirubutaka bumva batazabasha kubahiriza ibyo basabwa kwegera ubuyobozi bukabasobanurira uko bimeze.
Ohereza igitekerezo
|