Abaturiye Sebeya bafite icyizere cy’uko itazongera kubangiriza

Umugezi wa Sebeya umaze imyaka wangiriza abawuturiye kubera isuri n’amazi menshi amanuka mu misozi ya Gishwati, abawuturiye bavuga ko ugenda ugabanya ubukana kubera ibikorwa birimo gukorerwa mu nkengero zawo.

Kuva muri 2020 mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu hatangiye ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

Abaturiye uyu mugezi bavuga ko ibikorwa byakozwe mu misozi miremire bigenda bitanga icyizere ko uyu mugezi utazongera kubangiriza.

Habimana Aron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo avuga ko batangiye kubona ibitanga icyizere ko Sebeya itazongera kubangiriza.

Agira ati “Ubundi buri mwaka uyu mugezi wangiriza abawuturiye, umwaka ushize ntawe wangirije cyangwa ngo usenyeye kandi ibikorwa birakomeje birimo gutera ibiti, amaterasi y’indinganire hamwe no gukora ikidendezi kigabanya umuvuduko w’amazi, bikazafasha ko yongera kwihuta akaba yakwangiriza abayituriye”.

Habimana avuga ko kuba umwaka ushize ntawe Sebeya yangirije bigaragaza ko mu myaka iri imbere ibikorwa byo kwangiza kwa Sebeya bizaba amateka.

Abaturiye Sebeya bakomeje gukorerwa ibikorwa bibateza imbere bikabahindurira ubuzima birimo guhabwa inka zibafasha kubona amata no kubona ifumbire bashyira mu mirima yabo myinshi yashyizwemo amaterasi y’indinganire.

Hari amatungo magufi yahawe abaturage, ariko hari ibiti by’imbuto abaturage bahawe mu guteza imbere imirire myiza, byiyongeraho gushyikiriza abaturage imbabura za canarumwe zituma abaturage bashobora kubungabunga ibidukikije.

Simbizi Cyprien ni umuturage utuye mu Kagari ka Mukondo, avuga ko n’ubwo hashyizweho ibikorwa byo kubungabunga Sebeya ngo byinshi bitanga iterambere ku buzima bw’abaturiye Sebeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka