Amajyaruguru: Abaturiye imipaka bibasiwe n’uburwayi bwo mu mutwe
Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Kigali Today ubwo iheruka gutemberera mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, umwe mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, yatunguwe no kubona ako kanya abantu batandatu mu mudugudu umwe bafite icyo kibazo.
Uwa mbere yari mu isantere ya Bungwe, ahagarika umuhisi n’umugenzi yaka amafaranga utayamuhaye akayamwambura ku ngufu, abaturage bahatuye bati niko tumutunze nta muntu umucika atamwambuye.
Imbere gato hari undi nawe wari warangwaga n’urugomo aho yirukaga ku wo bahuye, hakabaho gukizwa n’amaguru.
Kigali Today yakomeje imbere gato ihura n’undi w’umugore nawe wari ufite icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, n’ubwo we nta rugomo rumurangwaho, uburwayi bwe bwarangwaga no kuvuga amagambo aterekeranye arimo n’ibitutsi.
Ubwo burwayi bwageze no mu bana bato, aho bamwe mu babyeyi twaganiriye bemeza ko hari abagore basigaye babyara abana bafite ikibazo cyo mu mutwe.
Twegereye umwe mu babyeyi bafite abana bafite uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko yabyaye umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, abuze ubushobozi bwo kumuvuza n’ubuyobozi bumutereranye ahitamo kumugumisha mu rugo.
Ati “Iyi ndwara yugarije aka gace ariko ntituzi ikiyitera, mfite umwana w’imyaka irindwi, ntavuga, ntagenda, yihagarika aho ari, iyo ngira ubushobozi nari kumujyana mu bitaro bya Byumba, ikibazo nakigejeje ku buyobozi ntibwamfasha”.
Mugenzi we nawe avuga ko ubwo burwayi bwageze ku bana be, ati “Ubu nanjye mfite utwana tubiri twavukanye ubu bumuga, nabuze uko mbavuza kubera ko nta bushobozi kandi twese muri uyu mudugudu wa Bungwe turi mu cyiciro cya gatatu.
Iki kibazo nakigejeje kwa mudugudu ntiyanyumva, nkigeza ku muyobozi w’akagari ntiyagira icyo ansubiza, mpitamo kubarekera mu rugo”.
Umuturage witwa Gakwenza Servilien utuye mu kagari ka Tumba gahana imbibi n’akagari ka Bungwe, avuga ko icyo kibazo nawe akibona mu kagari atuyemo, ariko ngo ntibaramenya impamvu itera iyo ndwara.
Ati “Hari umugore n’umusore bafite ikibazo cyo mu mutwe ni umuryango umwe, baravukana, hari undi wiriwe azenguruka hano utuye mu wundi mu dugudu, impamvu mwababonye ari benshi n’uko hari hateraniye ibirori, gusa ntabwo tuzi ikibitera, hano hanyobwaga ibiyobyabwenge byinshi ariko byafatiwe ingamba, ntituramenya impamvu y’ubu burwayi”.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Muheto, aremeza ko kanyanga ari kimwe mu biri gutuma umubare w’abarwaye indwara yo mu mutwe wiyongera muri utwo duce duhana imbibe n’umupaka wa Cyanika.
Byose ngo biraterwa n’ubukana bwa kanyanga ziri gukorerwa mu gihugu cy’Abaturanyi ati “Icyo Abanyarwanda bagomba kumva n’uko Kanyanga zigenda zihinduka, kanyanga ziri gukorwa hariya hakurya zitandukanye n’iza kera, ubu barimo barashakisha bakavangavanga ibintu, ugasanga iziri gukorwa ubu zifite ubukana bwinshi cyane”.
Arongera ati “Twahoze mu bukangurambaga mu karere ka Burera, bahoze batubwira abantu barwaye mu mutwe, wareba umubare munini cyane w’abafite uburwayi bwo mu mutwe muri ako karere, ukibaza ikibitera gituma bidasa n’ahandi, ukasanga igishobora kuba kibitera ari ibiyobyabwenge, abo bantu barwaye mu mutwe usanga uburyo bumwe cyangwa ubundi hari ukuntu banywa ibyo bya kanyanga byinshi cyane”.
Uwo muyobozi yavuze ko abaturage babona kanyanga mu buryo bworoshye, kubera ko batuye begeranye cyane aho ngo usanga umuntu anywa kanyanga yicaye muri Uganda, amaguru ye ari mu Rwanda, cyangwa agahitamo kuyinywera hanze agataha yasinze.
Yibukije abaturage ko nta cyiza cyo kunywa kanyanga, aho iteza ibyago haba mu miryango, haba no ku muturage ku giti cye, ati “Abantu bagomba kumva ko nta kamaro ko kumywa kanyanga, uretse kubyimba amatama, kurwara umwijima no gupfa imburagiye, gusesagura umutungo, gutema abantu kubera ko wanyweye kanyanga nyinshi, imfu nyinshi, bifite n’izindi ngaruka nyinshi ni nayo mpamvu imihigo itagerwaho”.
Yasabye abaturage guhindura imyumvire, bakumva ko nta kamaro ko kunywa ibiyobyabwenge, avuga ko Leta itazahwema kurwanya ibiyobyabwenge.
Iki kibazo ntabwo kigaragajwe ubu gusa, kuko no mu gihe Laboratwari y’igihugu (Rwanda Forensic Laboratory) yatangizaga ubukangurambaga bwo kumenyakanisha serivisi zayo mu karere ka Musanze tariki 17 Kanama 2022, CSP Muheto yari yagaragaje ko ikibazo gihangayikishije cy’abarwayi bo mu mutwe, babaye benshi hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu duce twegereye imipaka, bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabura ih,iyi inkuru nkuru