Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo babangamiwe n’amazi yanduye ariturukamo

Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo babangamiwe n’umunuko ukabije uterwa n’amazi mabi yiroha mu ngo n’imirima yabo, aturutse mu byobo biyafata by’iri karagiro.

Kimwe mu byobo bifata amazi ava muri iri karagiro cyuzuye kikaba kiyamena mu ngo z'abaturage
Kimwe mu byobo bifata amazi ava muri iri karagiro cyuzuye kikaba kiyamena mu ngo z’abaturage

Uretse guteza ikibazo cy’umunuko ngo binangiza imyaka ihinze mu mirima ayo mazi anyuramo, bakagira n’impungenge zo kuba hari abashobora kugwa muri ibyo byobo dore ko hari ibidapfundikiye.

Umwe mu barituriye yagize ati “Iri karagiro riduteza umwanda kubera amazi ariturukamo baba bamaze gukoresha bakayaroha muri ibi byobo, byamara kuzura bigasandarira mu ngo no mu mirima yacu.

Biduteza umunuko ukabije, bamwe bagahitamo kuwuhunga bakajya kureba iyo birirwa, kugira ngo nibura bagire agahenge ku manywa. Turahinga tukeza umusaruro muke bitewe n’ayo mazi aba yararetse mu myaka twahinze; muri make ingo n’imirima byacu bisa n’aho byahindutse puberi y’iri karagiro. Ni ikibazo duhora dutakambira ubuyobozi ngo budukemurire ariko na n’ubu ntawe utureba n’irihumye”.

Iri karagiro ryubatswe n’Akarere ka Rulindo, rishyirwa mu maboko ya rwiyemezamirimo ari na we urikoreramo. Ayo mazi ariturukamo yisuka mu byobo bitatu byacukuwe mu butaka iri karagiro rikodesha, ariko ubwinshi bwayo burenze ubushobozi bw’ibyo byobo.

Niyitegeka Danny umwe mu bayobozi b’iri karagiro na we ahamya ko ari ikibazo kibahangayikishije.

Ati “Biriya byobo bifata amazi aturuka muri iri karagiro byacukuwe mu butaka dukodesha kuko nta bundi bwari bwarasigaye ubwo iri karagiro ryubakwaga. Buri munsi tubishyiramo imiti igabanya umunuko n’icagagura imyanda kugira ngo bituzura vuba.

Haramutse habayeho kutwunganira byihuse, akarere kakadufasha kwihutisha gahunda yo kugura ubutaka bwacu twigengaho, byazatworohera kubaka ibyobo byagutse, bityo n’iki kibazo cyo kuba ibihari hari abo bibangamira kigakemuka”.

Akarere ka Rulindo gafatanyije na rwiyemezamirimo wahawe iri karagiro batangiye kubarura ubutaka bw’aho bazaryagurira; byitezweho gutanga igisubizo kirambye cyo kuryubakira ibyobo bifata aya mazi nk’uko Kayiranga Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Ririya karagiro ryubatswe rifite ubushobozi bwo gukonjesherezwamo amata, turiha umufatanyabikorwa wo kutwunganira ngo ajye agura amata y’aborozi bo mu gace ikaragiro riherereyemo.

Byagaragaye ko ikibazo cy’umwanda uterwa n’amazi gihari koko, byatewe n’uko aho kuyayobora ari hato kuko usibye kuba twararyubakiye gukonjesha amata, hongewemo no gukora za foromaje na yawurute n’ibindi bisaba ko bakenera gukoresha amazi tutari twarabiteganyije.

Aya mazi yiroha mu mirima y'abaturage ku buryo hari n'abahitamo kutayihinga kuko ntacyo basarura
Aya mazi yiroha mu mirima y’abaturage ku buryo hari n’abahitamo kutayihinga kuko ntacyo basarura

Twatangiye kubarura ubutaka bw’aho kwagurira iri karagiro, tukaba duteganya kuzahashyira ibyobo binini bikemure ikibazo mu buryo burambye. Dusaba abaturage kwihangana kuko duteganya ko mu gihe kidatinze bizaba byakozwe”.

Uyu muyobozi ntiyatangaje igihe nyacyo bizaba byamaze gukorwa ariko avuga ko ari vuba cyane, kuko iki kibazo kimaze igihe kizwi.

Iri karagiro rya Remera-Mbogo, ku munsi rikusanya litiro ziri hagati ya 500 na 1000 z’umukamo w’amata ugemurwa n’abacunda ndetse n’aborozi bo mu Mirenge ya Ngoma, Cyinzuzi na Murambi. Rifite ubushobozi bwo kuyakonjesha, kuyongerera agaciro agakorwamo foromaje, yawurute n’amata y’ikivuguto bikajyanwa ku masoko cyane cyane yo mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka