Abaturarwanda batangiye kwishyura ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko gitangira gupima Covid-19 ku bantu bose babisabye, guhera kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ariko abasohoka mu gihugu bateze indege bo ni itegeko.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabisobanuriye Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize, Umunyarwanda wese uteze indege ajya mu mahanga azajya abanza gutanga amadolari ya Amerika 40 (arenga ibihumbi 39Frw) yo kwipimisha Covid-19, umunyamahanga we akazajya asabwa amadolari 50 (arenga ibihumbi 49Frw).

Dr. Ngirente yagize ati “Gupima birahenze cyane kuko buriya igipimo kimwe gifite agaciro kabarirwa hagati y’amadolari 100-150 (amanyarwanda akabakaba hagati y’ibihumbi 100-150), ayo rero yaba ari umusanzu ariko ntabwo ahwanye n’igiciro cyose”.

Ati “Ubundi Leta ni yo yishyuraga ikiguzi cyose cyo gupima Covid-19, Leta yatanze amafaranga menshi cyane muri iki gikorwa”.

Ikigo RBC kivuga ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 muri rusange ari amafaranga y’u Rwanda 47,200frw cyangwa amadolari ya Amerika 50 kuri buri muntu.

Konti uwifuza gupimwa azajya yishyuriraho ziri muri Banki ya Kigali, aho abishyura amanyarwanda bahawe konti yihariye, ndetse n’abishyura amadolari bahabwa iyabo.

Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo ni byo bihabwa umwanya wa mbere, aho ushobora kwishyura kuri (Mobile Money) MoMo Pay, Airtel Money na E-Banking nk’uko bigaragazwa ku ifoto.

Ikigo RBC gitangaza ko muri Kigali hashyizweho site ebyiri zihoraho zizajya zipimirwamo ababyifuza bose, akaba ari kuri Sitade Amahoro nto (Petit Stade Amahoro i Remera) ndetse n’i Gikondo ku biro bya RBC bishinzwe inkingo.

RBC kandi yatanze nomero abantu bahamagaraho bateguza ko bifuza gufatwa ibipimo bya Covid-19, ari zo 0788633948 cyangwa 0788422287.

U Rwanda rutangaza ko guhera ku itariki ya 01/8/2020 ruzasubukura ingendo z’indege nk’uko ibihugu bitandukanye byo ku isi na byo ari ko bibiteganya nyuma y’amezi arenga ane indege nyinshi zimaze ziparitse.

Ikigo Rwandair cyagaragaje ko uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, indege zose ziriwe zikorerwa isuku ndetse zinaterwa imiti hose, mu rwego rwo kwica agakoko Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza,turabashimiye kuba mwashyizeho ingamba zo gupima abagiye mumahanga,nabonye ibisubizo mubitanga, kuri Telephone ngendanwa,none ugeze mukindi gihugu werekana iki cyemezako wapimye covid19 itari msg,numva mwashyiraho uburyo babona hardcopy.murakoze.

Bagumaho yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka