Abaturage ntibishimiye ukwezi umupfakazi yahawe ngo akurwe mu mitungo

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango ntibishimiye igihe gito cyahawe umupfakazi wa Jenoside cyo kuba yavuye mu isambu yatswe mu rubanza yatsinzwemo.

Nyirabahire Venancie agaragaza akababaro afite ko kuvanwa mu isambu huti huti, imitungo ye yangizwa. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Nyirabahire Venancie agaragaza akababaro afite ko kuvanwa mu isambu huti huti, imitungo ye yangizwa. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Nyuma y’ikibazo cy’irangizwa ry’urubanza umupfakazi wa Jenoside yatsinzwemo n’abavandimwe b’umugabo we, bakamuvana mu mitungo huti huti, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwageze ahavugwa ikibazo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo, buha igihe cy’ukwezi uwo mupfakazi kugira ngo abashe kwimura imitungo ye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zirimo iz’umutekano zari zaje gukemura iki kibazo kimaze iminsi kivugwa hagati ya Nyirabahire Venancie n’abavandimwe b’umugabo we wishwe muri Jenoside ariko akamusigira isambu.

Iyo sambu atuyemo guhera mu 1985, abavandimwe b’umugabo we baje kuyimukuramo, ari na byo byakuruye imanza zari zimaze hafi imyaka 8, bamutsinda akajurira na we akabatsinda, ariko kuri ubu bikaba byararangiye bamutsinze, urukiko rugategeka ko iyo sambu ijya mu maboko y’abamutsinze.

Abaturanyi b’uyu mupfakazi wa Jenoside bari barandikiye inzego zitandukanye bazisaba kumurenganura kuko batishimiye uko irangizwa ry’urubanza ryakorwaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yumvaga ibibazo by'impande zombi. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yumvaga ibibazo by’impande zombi. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Nubwo ubuyobozi bwagerageje kumvikanisha impande zombi, bugaha ukwezi uyu mubyeyi ko kuba yimuye imitungo ye, abaturage bagaragaje kutanyurwa n’icyo gihe cyahawe Nyirabahire, bavuga ko ari gito ngo abe yimutse mu nzu n’indi mitungo yahashakiye mu gihe cy’imyaka 31 ahamaze.

Bamwe mu bamuzi bavuga ko iyi sambu (ya sebukwe) Nyirabahire yayisigiwe n’umugabo we Matabaro Ildephonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yabanje.

Nyuma y’uko Nyirabahire atsinzwe mu rubanza, urukiko rukemeza ko iyo sambu ijya mu maboko y’abavandimwe b’umugabo we bahagarariwe na Rwogamayanja Alphonse, uyu Nyirabahire yagaragaje ko kurangiza urubanza huti huti ari akarengane kamukorewe.

Avuga ko nubwo yasabye gusubirishamo urubanza ruzaburanwa tariki 30 Gicurasi 2016 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, abavandimwe b’umugabo we bahise bihutira kumwirukana mu nzu, bagatangira kwangiza imitungo yari ahafite, kugeza ubwo bakingiranye n’amatungo, amwe akaza kwicwa n’inzara.

Alphonse Rwogamayanja yerekana inyandiko zigaragaza ko we n'abo ahagarariye, ibyo bakora bakurikiza amategeko. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Alphonse Rwogamayanja yerekana inyandiko zigaragaza ko we n’abo ahagarariye, ibyo bakora bakurikiza amategeko. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Rwogamayanja avuga ko ibyo bakora nta karengane bakorera uyu mubyeyi karimo, kuko bakurikiza amategeko.

Mu buryo bwari bugoranye, guhera saa kumi z’umugoroba kugera saa moya n’igice z’ijoro, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’izindi nzego bari bacyumva ibibazo biri hagati ya Rwogamayanja Alphonse (uhagarariye ababurana isambu) na Nyirabahire Venancia.

Buri ruhande rwagaragaje icyifuzo cyarwo n’abaturage bahabwa ijambo, birangira hafashwe icyemezo cy’uko abatsindiye iyo sambu bakwihanganira Nyirabahire igihe cy’ukwezi kugira ngo avanemo imitungo ye.

Abayobozi batandukanye baterera umusozi bajya gukemura amakimbirane agaragara mu Mudugudu wa Nyamugari. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Abayobozi batandukanye baterera umusozi bajya gukemura amakimbirane agaragara mu Mudugudu wa Nyamugari. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Bivuze ko tariki 11 Kamena 2016, agomba kuba yavanye ibye byose muri iyi isambu kugira ngo isubizwe ba nyirayo. Bimwe mu byo agomba gukuramo, harimo inzu, imyaka, amatungo n’ibindi byimukanwa.

Abaturage ntibanyuzwe n’igihe cy’ukwezi kumwe gusa cyahawe Nyirabahire

Abaturage bagaragaje ko iki gihe kidahagije kuko ngo ibikorwa umuntu yakoreye mu isambu mu gihe cy’imyaka isaga 30 atabyimura mu kwezi kumwe, bakifuza ko nibura yahabwa umwaka n’igice.

Uyu muturage ahagaze imbere y'Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango. Hamwe na bagenzi be, ntibanyuzwe n'igihe cy'ukwezi cyahawe Nyirabahire ngo abe yavanye ibye byose muri iyo sambu. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Uyu muturage ahagaze imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango. Hamwe na bagenzi be, ntibanyuzwe n’igihe cy’ukwezi cyahawe Nyirabahire ngo abe yavanye ibye byose muri iyo sambu. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Uzabakiriho Jacques uturanye n’uwo mupfakazi yagize ati “Ubu se koko, na we ndebera: amasaka arabura nk’amezi atatu, reba ibitoki bimaze kwana. Iyi nzu yose azaba yayishenye yanamaze kubaka indi koko? Oya rwose! Nibura bamubabarire kuko aha hantu yahatakarije imbaraga nyinshi, nibura bamuhe umwaka n’igice.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yahumurije aba baturage, ababwira ko Nyirabahire ari umuturage wa Leta kimwe n’abandi ko ntacyo azaba.

Ati “Twe ntitwaje gukuraho imyanzuro y’urubanza, icyo dushaka ni umutekano w’aba bantu. Mwihangane uku kwezi nigushira, tuzareba ikindi cyo gukora.”

Amwe mu matungo nk'inkwavu n'imbeba za kizungu, basanze yarapfuye kubera inzara. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Amwe mu matungo nk’inkwavu n’imbeba za kizungu, basanze yarapfuye kubera inzara. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Uyu muyobozi avuga ko iyi tariki yahawe Nyirabahire ngo abe yavuye muri iyo sambu nigera, izo nzego zizongera zikareba ibintu bisigaye mu isambu nk’amashyamba, intoki n’indi myaka, harebwe icyakorwa.

Tariki 2 Werurwe 2016 abaturage bari bandikiye inzego zitandukanye basaba ko Nyirabahire yarenganurwa. Babikoze nyuma y’aho tariki 26 Gashyantare 2016, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yarangije urubanza rwari rumaze imyaka umunani ruburanwa na Nyirabahire n’abavandimwe b’umugabo we.

Abaturage bavuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga yarurangije nabi. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango na we akemeza ko akwiye gukurikiranwa kuko bigaragara ko yagize amarangamutima mu kurangiza urwo rubanza.

Nyuma y'iminsi itanu zitarya, inka zishwe n'inzara ziraremba. Ntizari zikibasha kwabira. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Nyuma y’iminsi itanu zitarya, inka zishwe n’inzara ziraremba. Ntizari zikibasha kwabira. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Abaturage bavuga kandi ko bababajwe n’amwe mu matungo ya Nyirabarame arimo inkwavu n’imbeba za kizungu yari amaze iminsi itandatu afungiranye atarya, akaza kwicwa n’inzara, inka na zo zari zarishwe n’inzara zitakibasha kwabira.

Guhera tariki 5 Gicurasi 2016, urugo rwa Nyirabahire ntiyari akirubamo kuko rwari ruri mu maboko ya Alphonse Rwogamayanja wari wararufunze, rukaba rwafunguwe n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Gicurasi 2016.

Aho inka zirira, nta bwatsi buherukamo. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Aho inka zirira, nta bwatsi buherukamo. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Kanda hano usome inkuru ya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ndabona akarengane gakomeje muri Ruhango, gusa ibibazo ni ukubitura IMANA naho abayobozi bo dufite umwe gusa. Nta marangamutima abaho arenze aya, uwo muyobozi yahawe akantu, gusa uwo mupfakazi niyihangane hejuru y abana b abantu hari IMANA. MANA tabara uyu mubyeyi

marigo yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Iyi nkuru irambabaje,mbese ko twese turi abashyitsi muri iyi si, bakwihanganye bakamurecyera aho arambika umusaya?
none se nta bana yahabyeye? ubwose iyo umugabo we aza kuba akiriho ntibari kumuha aho atura n’aho ahinga? Mubyeyi ihangane Uwiteka yakuremye agukunze yemera ko byose bikugeraho, ntunambuke ku Mwami wawe "Yobu amaze kunyangwa na satani ibyo yari afite byose (umugore,abana, amatungo n’imitungo) nyuma akubirwa inshuro utabara". Birababaje ariko Yesu azagushumbusha basigare bakwifuza.

ve yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

ndumiwe gusa?ese ubwo barasezeranye na nyakwigendera?

nelly yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Nagira ngo nibarize uwo uvuze ko yaba ari amarangamutima k’uwacitse ku icumu ibyo rwose ubimenye niko bimeze kuko abo baburana ntabwo bacitse ku icumu, batashye mu Rwanda nk’abandi banyarwanda baturutse i Burundi icyo si n’ikibazo n’undi waburana ibyo afitiye uburenganzira yabihabwa, ahubwo kuki uwo mupfakazi ariwe ukurwa muri iyo sambu wenyine kandi hari n’abandi bahatujwe bo bakabareka ubwo se ibyo wabisobanura ute?

Icyo ngira ngo nsabe ubuyobozi ni ukumenya ngo hari umuntu uri hejuru y’amategeko? Uwo muhesha w’inkiko arateganyirizwa iki? Ibyo byitwa guteranya ubuyobozi n’abaturage. Ikigaragara cyo ni uko imbaraga zirusha amategeko kuremera.

Mugisha Camille yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Niba umuhesha w’inkiko yarabogamye nafatwe ahanwe n’amategeko.
ikindi kuki isambu batayibagabanya ko nawe ayifiteho uruhare,
urukiko ntirwabogamye?

samwana wangu yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

None se ko yatsinzwe muragira ngo bigende bite ?amarangamutima yo kuvuga ko yacitse ku cumu yo siyo kuko nabo baburana bacitse ku cumu .

ruto yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Nukuri rwose iryo ni ihohoterwa kuko namwe mutekereze igihe kitageze no ku mwaka ngo azabe yimuye ibintu bye byose?Nukuri kariya ni akarengane pe!Rwose narenganurwe na leta

mugwaneza jean paul yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Bamwe bemeza ko AMATEGEKO ARUSHA AMABUYE KUREMERA, abandi bakavuga ko IMBARAGA ZIRUSHA AMATEGEKO KUREMERA; Ukuri ni ukuhe?

K yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ariko koko kuki abantu barengana aka kageni/ Ubwo se uwo muntu wafungiranye amatungo akagera ubwo apfa koko aracyafite ubumuntu muri we? Birababaje cyane rwose!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ariko ibi bintu birimo n’ubugome kuki batamuha akanya gahagije!Uretse ko n’urwo rubanza numva rudasobanutse uko rwaciwe!Bikurikiranwe neza

eva yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Mwiriwe,

Ngisoma iyi nkuru, numiwe cyane kubona ubuyobozi buhaguruka buje gutanga ukwezi k’umwe ngo umuntu abe yimuye imitungo itimukanwa ku bintu nabo bazi neza ko bigoye gushyirwa mu bikorwa. Ese niba hariho gusubirishamo urubanza byaba bimaze iki ko ruba kandi bisa nk’aho bazi imyanzuro izaruvamo? Ayo matungo yapfuye ninde uzayishyura? Ndibaza ko iki atari ikibazo cy’isambu kuko yaba Alphonse cyangwa Karoli iriya sambu siyo izabakiza kuko bafite uko babayeho ariko ni munyumvishirize ntekerezako hari ibyo batumvikanyeho. Ese iyo sambu iyo iza gutwarwa n’abandi cyane ko abaturanyi ba Venantia nabo wumva ko yari igikingi cyabo kuki batayibaka? N’uko se baba bazanye amacakubiri kuki isambu yakwa uwarokotse gusa abandi batahigwaga kandi nabo baratwaye iyo sambu n’ubu bayituyemo bakayigumamo ahubwo akaba aribo bazana baje kumugabaho ibitero, nsanga ibyo ari agashinyaguro k’ubarokotse. Nkeneye kumenya icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’abantu bari barahawe amasambu mbere ya 1994 ndetse n’icyo avuga k’ubatahutse bagasanga amasambu yabo atuyemo abandi bantu, amasezerano ya Arusha ateganya iki?

Iyi message ndagira ngo abo bireba babifite mu nshingano bayisome babyibazeho. Ni gake cyane Mayor ahaguruka aje mu cyibazo cyakemuwe n’inkiko. Mbashimiye ubushishozi muzakigana cyane cyane ku bijyanye n’iyo mitungo itimukanwa n’ibyo byangijwe.

Maliza Grace yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka