Abaturage ntibarasobanukirwa neza n’itegeko ry’ubutaka
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko hari abaturage batarasobanukirwa neza n’itegeko rishya rigenga ubutaka.
Ubuyobozi buvuga ko hari abaturage batarumva neza akamaro ko gutunga ibyangombwa by’ubutaka, abandi ngo bakaba batarasobanukirwa neza uburenganzira bw’umugore n’umugabo ku butaka.
Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abakozi b’akarere bafite aho bahuriye n’ubutaka ndetse n’impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe kuri uyu wa 18 Nzeri, umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza, Uwimana Raphael yagaragaje ko hakiri urugendo rurerure ku kwigisha abaturage kugira ngo basobanukirwe n’iryo tegeko.
Yagize ati:” Hari abaturage batarumva akamaro ko gutunga ibyangombwa, cyangwa gukurikirana aho biri. Bakaba barabaruje ariko badatunze ibyangombwa”.

Uwimana avuga ko inama nk’iyi ari umwanya wo kongera gusaba abakozi bashinzwe ubutaka mu karere no mu mirenge, kongera gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage ko bagomba kubaruza ubutaka kandi bagatunga n’ibyangombwa bya bo.
Iyi nama kandi yanahuguraga abagore ku burenganzira ku butaka, kuko ngo hari bamwe mu bagore usanga batarasobanukirwa ko na bo bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagaba ba bo ku butaka.
Annonciatta Mukanyarwaya wo mu murenge wa Rusenge, avuga ko abagore bakeneye gukomeza kwigishwa ku burenganzira bwa bo ku mutungo, kugira ngo mu gihe habayeho gutandukana n’abagabo bajye bahabwa uburenganzira bwa bo.

Dusabe Brigitte, umunyamuryango wa Pro-Femme Twese Hamwe ushinzwe umutungo, avuga ko guhugura abakozi bashinzwe ubutaka ari uburyo bwiza bwo kubasha kugera ku baturage hirya no hino, ariko cyane cyane abagabo bagasobanurirwa ko abagore ba bo na bo bafite uburenganzira ku mutungo batunze harimo n’ubutaka.
Dusabe asobanura ko kuba aba bakozi bagenda bakagera ku nzego zo hasi ngo bizeye ko bazigisha benshi kugira ngo basobanukirwe iryo tegeko.
“Aba ni nk’intumwa za rubanda zihagarariye abaturage, nibagenda bakigisha iri tegeko turizera ko abenshi bazarisobanukirwa bakamenya uburenganzira bwa bo”.
Iri tegeko No43/2013 rigenga ubutaka ryo kuwa 16 Kamena 2013, ryavuguruwe hagamijwe guhesha umugore uburenganzira ku butaka, kuko byagaragaraga ko yari yarahejwe kuva kera.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Alias jye fatanije numunu icyangobwa cyubutaka kuberako ahonamuguriye nimubuhinzi nihujuje ubuso busabwa nitegeko ngo hagabanwemo uruhare rwajye nashatse kurutangaho ingwate kugirango niteze imbere uwo dufatanije icyangobwa yanga kusinyira ubu yambujije uburenganzira kumutungo wajye mugire inama mbashe kubona uburenganzira kumutungo wajye murakoze
yewe yewe nibadusobanurire twebwe abagore ucyiza cyo gutunga ibyango by ubutaka,njye nashakanye numugabo ariko sinjya menya aho ibyangombwa byubutaka biba. mudusobanurire bayobozi
abayobozi niguhozaho kugirango tumenye uburenganzira bwacu kubutaka
Birakwiye ko itegeko ryubutaka ryigishwa bihagije ababanyarwanda.ariko rinakwiye kuvugururwa,ubutaka bugashyirirwaho igihe cyokureba impinduka zabubayeho,hagakorwa update y’ibyangomba byabwo.