Abaturage ntibamenya amakuru nyakuri ku bibakorerwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke burasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujya babwiza ukuri abaturage ku bibakorerwa, kugira ngo birinde ko babashinja kubabeshya.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine, avuga ko ubusanzwe abayobozi baganira n’abaturage bakabagezaho ibikorwa bumva ubuyobozi bwabakorera bigakorerwa ubuvugizi, gusa ngo byose siko bikemurwa kubera ubushobozi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bavuga ko batabwiraga abaturage ibizabakorerwa gusa ngo nyuma yo kugirwa inama bagiye kubishyira mu bikorwa kuko bizatuma abaturage babona ko ntacyo ubuyobozi bwirengagije nkana.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko batabwiraga abaturage ibizabakorerwa gusa ngo nyuma yo kugirwa inama bagiye kubishyira mu bikorwa kuko bizatuma abaturage babona ko ntacyo ubuyobozi bwirengagije nkana.

Yongeraho ko ikibazo ari ukudasubira ku muturage ngo asobanurirwe ibigiye kumukorerwa n’ibizamukorerwa mu kindi gihe, bityo bigatuma hari abatabonamo ukuri abayobozi babo.

Agira ati “Iyo tumaze kuganira nk’uku ni ukugenda mukababwiza ukuri mukababwira muti iki ntabwo cyashobotse muri uyu mwaka, iki kizaza mu wundi mwaka ariko akarere karabitekerezaho, kugira ngo n’umuturage yo guhora avuga ngo bahora batubeshya, tukavanaho cya kindi cyo kuvuga ngo ubuyobozi tubeshya abaturage.”

Yabitangarije tariki 11 Werurwe 2016, mu nama ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’umushinga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO), bagiranye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bareberaga hamwe imishinga n’ibikorwa by’ingezi akarere kazashyira mu bikorwa mu ngego y’imari ya 2017/2018.

Rutaganira Darius, avuga ko ibitekerezo by'abaturage byose bidashobora kubonerwa ingengo y'imari mu mwaka umwe, ariko kandi ngo biba byiza iyo umuyobozi asubiye imbere y'umuturage akamubwira ibyo azakorerwa.
Rutaganira Darius, avuga ko ibitekerezo by’abaturage byose bidashobora kubonerwa ingengo y’imari mu mwaka umwe, ariko kandi ngo biba byiza iyo umuyobozi asubiye imbere y’umuturage akamubwira ibyo azakorerwa.

Umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO), Rutaganira Darius, uvuga ko ibitekerezo by’abaturage byose bidashobora kubonerwa ingengo y’imari mu mwaka umwe, ariko kandi ngo biba byiza iyo umuyobozi asubiye imbere y’umuturage akamubwira ibyo azakorerwa.

Ati “Abayobozi bashobora kugera ku baturage babaka ibitekerezo kugira ngo byinjizwe mu ngengo y’imari, ariko ntibishoboka ko ibyo bitekerezo byose bizabonerwa amafaranga mu mwaka umwe.

Ariko n’udasubira ku muturage ngo umubwire ibyabonewe amafaranga n’ibizakorwa mu mwaka ukurikiraho, RGB ikaza kubaza abaturage uko babona ubuyobozi, umuturage azaguha zero.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko batabwiraga abaturage ibizabakorerwa n’ibitaremejwe, gusa ngo nyuma yo kugirwa inama bagiye kubishyira mu bikorwa kuko bizatuma abaturage babona ko ntacyo ubuyobozi bwirengagije nkana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka