Abaturage n’abayobozi bakwiye kwitandukanya na ruswa- Mayor Kayitesi

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice, arasaba abaturage n’abayobozi kwirinda ruswa kuko idindiza serivisi ubundi zikwiye kuba zitangwa nta kiguzi.

Mayor Kayitesi asubuza abakinnyi b'imirenge ya Katenzi na Karama
Mayor Kayitesi asubuza abakinnyi b’imirenge ya Katenzi na Karama

Uyu muyobozi yabivugiye mu bukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya ruswa mu murenge wa Kayenzi, aho yagaragaje ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwaka serivisi bagenerwa nta kiguzi, abayobozi na bo bakazitanga badategereje indonke.

Umuyobozi w’akarere agaragaza ko usibye kumunga ubukungu bw’umuturage n’igihugu muri rusange, ruswa ituma uyifatiwemo ahabwa ibihano bikarishye bimuviramo gufungwa ntiyikomereze ibikorwa byo kwiteza imbere, n’ihazabu ikubye inshuro nyinshi indonke yatanze cyangwa yatse.

Agira ati “Nk’urugero, aho kugira ngo wige ukore ikizamini ushaka akazi ahubwo ukumva ko ugomba gutanga amafaranga ugashyirwa mu mwanya, ibyo ntabwo ari byo kandi tuzakora ibishoboka byose ababa bafite iyo ngeso bayicikeho mu nzego zose”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko niba hari ubufasha Leta igenera umuturage ku buntu, bugomba kumugeraho nkuko amategeko n’amabwiriza abiteganya, nta mpamvu yo kuba umugenerwabikorwa yatanga ikiguzi runaka kuri ubwo bufasha kandi ntaho biteganyijwe.

Asaba abaturage kwirinda kugwa muri uwo mutego wa bamwe mu bayobozi gito baba bafite umuco mubi wo kubaka ruswa kuri serivisi ubundi bakabaye bahabwa nta mananiza.

Abaturage babanza kwitabira imikino mbere y'ibiganiro kuri ruswa
Abaturage babanza kwitabira imikino mbere y’ibiganiro kuri ruswa

Yibukije kandi abayobozi nk’abo bafite imikorere igayitse, kwirinda iyo myitwarire mibi, kuko ntacyo ifasha abo bashinzwe kuyobora ahubwo ibagiraho ingaruka zitari nziza, ahubwo ko kurwanya ruswa n’akarengane ari inshingano zabo, kugira ngo bafashe umuturage gutera intambwe iganisha ku mibereho myiza n’iterambere.

Habimana Pierre utuye mu kagari ka Kayonza, avuga ko gutanga ruswa bikorwa ahanini kubera gushaka serivisi ziciye mu buriganya cyangwa kubera gukenera serivisi zihuse, bityo ukugomba serivisi akagukubirana ukabura uko wagira, nubwo ngo bikwiye kwirindwa kuko n’uyitanga ahanwa nk’uyakira.

Agira ati “Urugero niba nshaka kubaka, ngomba kuzirikana ko ngomba gusaba icyangombwa cyo kubaka kandi biratangwa, nta mpamvu yo kunyura ku ruhande ngo ababishinzwe babe banyihererana bansabe ruswa ngo nzamure inyubako nta ruhushya, ibyo ni ubujiji ni n’amakosa kandi bitera n’igihombo”.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu karere ka Kamonyi buzamara ukwezi bukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti, ‘Kamonyi izira Ruswa n’akarengane’, ubwo bukangurambaga bukaba burangwa no guteza imbere imikino.

Muri ubwo bukangurambaga, habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje imirenge ya Kayenzi na Karama, ukaba wararangiye Kayenzi itsinze Karama ibitego 2 kuri 1, hari mu rwego rwo kwidagadura no guhuriza hamwe abaturage kugira ngo bahabwe ubutumwa bujyanye no kurwanya ruswa nyuma.

Icyo itegeko riteganya ku waka cyangwa utanga ruswa

Ingingo ya kane y’itegeko rihana gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke rivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivisi.

Umupira w'amaguru utuma abaturage bitabira bakanaganirizwa kuri ruswa
Umupira w’amaguru utuma abaturage bitabira bakanaganirizwa kuri ruswa

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya gatatu by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Ibihano birushaho kuzamuka iyo uwaka cyangwa utanga ruswa abikoze mu rwego rw’ubutabera, aho ibihano bizamuka hejuru y’imyaka icumi y’igifungo n’ihazabu ikikuba inshuro zishobora kugeza ku icumi z’indonke iba yatswe cyangwa yatanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka