Abaturage bumvise neza ijambo ry’Imana ntibagora ababayobora- Dr Mukabaramba

Imbaga y’abakirisitu basaga ibihumbi makumyabiri yizihije yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda na yubile y’imyaka 75 y’amavuko ya Musenyeri Thadée Ntihinyurwa.

Hizihizwaga yubile y'Imyaka 100 y'Ubusaseridoti mu Rwanda na Yubile y'imyalka 75 y'amavuko ya Musenyeri Thadee Ntihinyurwa
Hizihizwaga yubile y’Imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda na Yubile y’imyalka 75 y’amavuko ya Musenyeri Thadee Ntihinyurwa

Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba, ivuga ko yishimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mibereho y’abaturage no kubabanisha neza.

Uyu muhango wabimburiwe n igitambo cya misa yasomewe muri Stade Amahoro i Remera, kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.

Dr Mukabaramba yagize ati "Abaturage bumvise neza ijambo ry’Imana bituma batarushya abayobozi, kandi ubutumwa butangwa mu ivanjili n’amahugurwa bifasha Abanyarwanda kubana neza."

Yakomeje agira ati "Dushimira kandi uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kwita ku batishoboye binyuze mu miryango itandukanye nka Caritas n’indi y’abihayimana".

Kiliziya gatolika kandi ifatanya na Leta mu burezi, aho ifite amashuri hirya no hino mu gihugu.

Ibi birori byabimburiwe n'igitambo cya Misa
Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa

Umushumba Mukuru wa Arikidiyoseze ya Kigali, Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wizihije isabukuru y’amavuko, nawe yatangiwe ubuhamya bwiza n’abantu batandukanye.

Perezida w’Inama y’Abepesikopi mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko Musenyeri Ntihinyurwa yaharaniraga kudasonzesha ubushyo bw’Imana.

Ati "Ni umuntu ufite ukwemera gukomeye, ubunyangamugayo, urukundo n’ubugwaneza. Icyo twamwigiraho ni uko ari umugabo w’isengesho ucisha make, ufite ukwemera gukomeye no kwiringira Imana".

Abo mu muryango wa Musenyeri Ntihinyurwa nabo bamutangira ubuhamya ko kuva akiri muto ngo yarangwaga n’ubunyangamugayo, akigisha abantu kwirinda ubusambo no kwakira neza buri wese.

Ibi birori byari byitabiriwe n'abasaga ibihumbi makumyabiri
Ibi birori byari byitabiriwe n’abasaga ibihumbi makumyabiri

Musenyeri Ntihinyurwa nawe ubwe yagize ati" Byose mbikesha Imana yakoresheje abantu bayo ikanshoboza kuba umukirisitu. Niyo murezi wanjye, niyo muvuzi wanjye, yampaye byose kugira ngo nkure".

Musenyeri Ntihinyurwa umaze imyaka 36 ari umwepisikopi muri Kiliziya Gatolika, avuga ko yiyumvisemo umuhamagaro wo gukorera Imana ari umwana w’imyaka icyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka