Abaturage bibukijwe ko ubutegetsi ari bo babugena

Abagize inteko ishinga amategeko bibukije abatuye Akarere ka Nyamagabe ko ubutegetsi ari ubwabo nk’uko ingingo ya kabiri mu itegekonshinga ibiteganya.

kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukuboza 2015, mu murenge wa Gatare, abasenateri bari bayobowe na Perezida wa Sena Bernard Makuza, bagaragarije abaturage bo muri uyu murenge n’uwa Buruhukiro ko bakiriye ubusabe bwabo bakavugurura itegeko nshinga.

Presida wa Sena Bernard Makuza yibukije abaturage ko ubutegetsi ari ubwabo aribo babugena kuko itegeko nshinga ribigena.
Presida wa Sena Bernard Makuza yibukije abaturage ko ubutegetsi ari ubwabo aribo babugena kuko itegeko nshinga ribigena.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yagaragarije abaturage ibyavuguruwe mu itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo yayo y’101 yazitiraga Perezida Kagame kuba yakongera kwiyamamaza, ababwira ko ubutegetsi ari ubwabo kuko ari bo bihitiramo ukwiye kubayobora.

Yagize ati “Murabyiyumviye y’uko ubutegetsi ari ubw’imbaga y’Abanyarwanda, ari mwebwe, ari iy’abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu, ko ari mwebwe mu butanga, kandi ko mushobora kubukoresha binyuze muri referandumu cyangwa se ababahagarariye.”

Perezida wa Sena yakomeje avuga ko nyuma yo gusesengura ibyasabwe n’abaturage, inteko inshingamategeko yemeye gukora ibyo abaturage bifuza nk’uko amategeko abibemerera.

Abaturage bishimiye ko itegeko nshinga ryavuguruwe kandi biteguye kuritora.
Abaturage bishimiye ko itegeko nshinga ryavuguruwe kandi biteguye kuritora.

Ati “Twaganiriye n’abaturage hari abaje hano, turongera dusubirayo tuganira ku byo abaturage bavuze ku italiki ya 10 Kanama, dusanga byuzuza cyane n’ibyo miriyoni zigera kuri enye zanditse n’uko dufata icyemezo uwo munsi ko itegeko nshinga rigomba kuvugururwa .”

Emmanuel Ntawunganyimana umwe mu baturage bari bitabiriye atangaza ko bishimiye ko ubusabe bwabo bwabonye igisubizo cyiza kandi yiteguye gutora itegeko rishya.

Ati “Ikarita y’itora n’irangamuntu ndabifite gutora nzahagera saa kumi nimwe, nishimye cyane kuko mubanditse narindimo mfatanije n’umuryango wanjye bitewe nibyo twishimira Perezida Paul yatugejejeho.”

Honore Mukarugamba nawe aravuga ko nk’abagore ibyo basabye bihuye nibyo bagaragarijwe.

Ati “Ibyo twifuzaga ni uko iriya ngingo y’101 yahindurwa n’izindi zose ziyibangamiye, Perezida Paul Kagame akongera akiyamamaza kuko twumvaga ntawundi mu perezida dushaka.”

Amatora yo gutora itegeko nshinga rivuguruwe, ateganyijwe kuri uyu wa gatanu kuwa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka