Abaturage bavuye mu nzu zashegeshwe n’ibiza ntibemerewe kuzisubiramo

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko inzu zirenga 7,000 nta wemerewe kongera kuzituramo, nyuma y’uko zishegeshwe hakabamo n’izashenywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, hirindwa ko zabagwira.

Avuga kandi ko abahitanywe n’ibiza by’iyi mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 3 Gicurasi 2023 ubu bamaze kurenga 130, bakaba biganjemo abo mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero na Nyabihu.

Mukuralinda avuga ko abamaze gukomereka ari 77 ndetse na batanu kugeza ubu bataraboneka (imirambo yabo iracyarimo gushakishwa).

Mukuralinda avuga ko inzu zirenga 5,174 zasenyutse(by’umwihariko mu Karere ka Rubavu konyine hakaba ngo hasenyutse izirenga 3,300), izindi zirenga 2,500 zishobora gusenyuka.

Mukuralinda agira ati "Ibi bivuze ko ayo mazu yose, ari ayasenyutse n’ayenda gusenyuka, abaturage bagomba kuyavamo byanze bikunze kuko imvura iracyagwa".

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yagiye kwifatanya n’abaturage baza gushyingura ababo ndetse bakirimo gufashwa kureba ahandi baba bacumbikiwe nyuma yo kuva mu byabo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yatanze ubufasha kuri aba baturage haba mu kubaha iby’ibanze birimo ibiribwa, gushyingura abitabye Imana ndetse ko abarimo kuvurwa nta kintu na kimwe bagomba kwishyuzwa.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yizeza ko iza gufashisha imiryango yapfushije amafaranga 100,000Frw kuri buri muntu witabye Imana.

Ku bijyanye no kwitabaza amahanga, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko Leta y’u Rwanda igomba guha iby’ibanze abaturage ariko ko ’nta wakwanga ubufasha aho bwava hose’.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka