Abaturage baremerewe n’amafaranga bishyura ku marimbi

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko baremerewe n’amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo n’ubwo bitemewe.

Kuba urupfu rutungurana bigahurirana no kuba umubare utari muke w’Abanyarwanda amikoro yabo agereranyije ngo bigora benshi mu gihe cyo guherekeza uwabo mu gihe yitabye Imana kuko ibimugendaho kugeza ashyinguwe bisaba ubushobozi burenze amikoro yabo.

Uretse kuba hari aho usanga mu mirenge cyangwa utugari nta marimbi rusange ahari ku buryo bisaba abahatuye kujya gushyingura mu mirenge cyangwa utugari begeranye, ngo usanga n’aho ari ibiciro by’amarimbi birenze ubushobozi bwa bw’abatari bake ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo.

Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose
Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose

Bamwe mu baturage bo mu mirenge by’umwihariko iyo mu turere tw’icyaro nka Burera, Nyamagabe, Nyabihu na Nyagatare baganiriye n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), bagaragaje ko hari abadashobora kwigondera amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi kuko bibasaba kugurisha amatungo yabo kandi n’ubundi bagasigara bafite amadeni batarishyura.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko mu Murenge wabo nta rimbi rusange ririmo ku buryo iyo bashatse gushyingura bibasaba kujya mu Karere ka Musanze kandi na ho bakaba batoroherwa n’ibiciro by’amarimbi yaho.

Ati “Kuyabona biratugora nyine kuko iyo udafite ihene cyangwa inka ntabwo uyabona, urumva n’ukuguza nko mu ngobyi cyangwa mu yandi matsinda, ni uko Leta yaturwanaho ikavugana n’uwo rwiyemezamirimo ushinzwe iby’amarimbi bakavugana bakatugabanyiriza igiciro, wenda bakatugenera nk’ibihumbi 15, wenda umuntu akajya yigora akayashaka, kuko urumva n’iyo ufite ihene imwe ntabwo ayo mafaranga abonekera rimwe, ugasigaramo ideni, ugasigara urimo kugorwa no kwishyura kandi wabuze n’umuntu”.

Mugenzi we na we yagize ati “Niba wapfushije umuntu uremera ukikokora, kugira ngo ubone amafaranga yo kugura irimbi, ukemera niba ufite agasambu ukagatanga, niba ufite agatungo ukagatanga, gushyingura ni ukurwana nyine n’amafaranga yo kugira ngo ugure aho umushyingura”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, ntiyemeranya n’abavuga ko gushyingura bihenda kuko mu irimbi ryabo bagira ibyiciro ku buryo buri wese ashobora kwibonamo.

Ati “Ni ukuvuga ngo umuturage uje afite urupapuro yemerewe n’akagari n’umurenge batwereka ko uyu muntu atishoboye, tumushyingurira ubuntu, araza agasanga twateguye ahantu agomba gushyingurwa tukamushyingura akitahira, iyo tugeze mu cyiciro cyo gushyingura mu bitaka, turacukura, umuntu akaza tukamushyingura twarangiza tukagaruraho igitaka. Iyo dukoze iyo serivise nta bindi asabye ni 7500, hakaza abo mu masima, aho dufata imva ukayicukura tukubaka twamara kubaka, tugakora igipande na sima, umuntu akaza tukamushyingura bagatanga amafaranga ibihumbi 180”.

Ngo hari n’icyiciro cy’abifite cyitwa mu makaro aho bacukura. Bakubaka bakoresheje amatafari barangiza bagashyiramo amakaro imbere ndetse barangiza gushyingura bakazashyira amakaro inyuma aho igiciro cy’umukuru ari amafaranga ibihumbi 490 mu gihe umwana ari ibihumbi 340.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n'ubuyobozi ashyingura uwe nta kiguzi atanze
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n’ubuyobozi ashyingura uwe nta kiguzi atanze

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Husi Monique, avuga ko itegeko riteganya ko inama njyanama y’Akarere ari yo iteganya ibijyanye n’imicungire n’imikoreshereze n’ibiciro by’amarimbi, agasinyana na rwiyemezamirimo.

Ati “Nka MINALOC turongera gusubira muri ibyo bijyanye n’ibiciro ahagiye hagaragazwa ibyo bibazo, kugira ngo ijisho ry’ubuyobozi rikomeze kureberera abaturage, aho ibyo biciro bihanitse turebere hamwe na rwiyemezamirimo, turebe ubushobozi bw’abaturage tugene, cyangwa se uturere tugene ibiciro bigendanye n’ubushobozi bw’abaturage bo muri ako gace”.

Mu bushakashatsi umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wakoze ufatanyije n’imwe mu miryango igera kuri 16 itari iya Leta muri uyu mwaka, basanze igiciro cy’amarimbi rusange kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 70 na 300.

Gahunda ya Leta ivuga ko umuturage wese akwiye kuba yashyingura mu marimbi rusange kuko ari ho honyine hagenewe kuba hashyingurwa uwitabye Imana. Mu Rwanda habarirwa amarimbi 1439 angana na 66.9%, mu gihe mu mirenge 416 iri mu gihugu, imirenge igera kuri 91 ingana na ¼ nta rimbi rusange igira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe hari icyo mbona abizera inama njyanama bo si abanjye
ikibazo cyabo ni FRW ntanumwe ureberera umuturage Usibye HE wenyine
urugero :Abadepite muzabambarize mu minsi yashize wanjyanaga imodoka muri controle ivatiri byari 10,000 barangije babishyira 20,000 mwigeze mubona aho igiciro kikintu bakuba 2 ntabisobanuro abadepite ntakubaza
ahahhh

kami yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka