Abaturage baratabaza nyuma yo gusenyerwa na China road
Abaturage bo mu Kabuga mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza nyuma yo gusenyerwa na sosiyete ikora umuhanda,China Road.
Aba ba baturage bavuga ko babayeho mu buryo bugoranye kure y’ibikorwa byabo kuko guturitsa intambi bigikomeje, abandi bakaba barahawe amafaranga yo gushaka inzu z’ubukode bakaba batazi igihe bazahererwa ay’ingurane zabo ku nzu zangijwe hakorwa umuhanda.

Bavuga ko hari abaturage babariwe amafaranga yabo bagategereza kuzishyurwa, bahabwa ayo kuba bakodesha nyamara ukwezi kumwe babwiwe ko amafaranga azaba abagezeho kukaba kwararenze, mu gihe hari abaturage bakiri aho hantu haturikirizwa intambi, batigeze babona ingurane ntibanabone amafaranga yo gukodesha.
Umwe muri bo yagize ati “Bambwiye ko nzishyurwa inzu yanjye yangijwe n’intambi, bampa ayo kujya gukodesha bambwira ko bizaba byarangiye mu kwezi kumwe none amezi abiri arahise ntaho mfite ho kwerekeza n’abana banjye (ari kurira), hari abaturanyi banjye bo batahawe ingurane bagumishwa aho hantu haturikirizwa intambi zikomeje gusenya amazu yabo bayabamo, bishobora kuzajyana n’ubuzima bwabo”.
Aba baturage bavuga ko mu gihe ntacyo babwirwa n’ubuyobozi bashobora kutemera ko hari urundi rutambi rwakongera guturitswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko ku nyungu rusange no kubera ko igihe cy’amasezerano yo kubaka umuhanda kigenda cyihuta, byabaye ngombwa ko abaturage bakozweho n’ingaruka z’aho umuhanda uri gukorwa bahabwa amafaranga yo kuba bakodesheje amazu kugira ngo bategereze amafaranga y’ingurane, abanze kuhava bagasimbukwa hakarebwa niba nta ngaruka mbi byabagiraho.
Agira ati “China road yabakodeshereje amazu mu gihe bagitegereje ko amafaranga abageraho kuko ni aya Leta ntabwo ahita asohoka, abatemera kuhava turahasimbuka tukareba niba nta ngaruka byabagiraho, gusa hari ubwo intambi zishobora kugera ahatari hateganyijwe ubwo nabyo turabireba tukabishakira igisubizo”.

N’ubwo abaturage bavuga ko batazi imbere habo, kuko n’ubukode bari bafite bw’amezi abiri bahabwaga na China Road bwarangiye, hari n’abagihari kandi bagerwaho n’ingaruka z’intambi, China Road ntiyashatse kugira icyo ibivugaho.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
twaragowe kabisa nibaduhe amafaranga yacu
abaturage baba bakennye rwose ntibakabacunaguze kururwo rugero
abantu bakora ibikorwa remezo ntibatanga ingurane ikwiye cg igatinda ibyo turabizi henshi