Abaturage baratabaza nyuma yo gusenyerwa na China road

Abaturage bo mu Kabuga mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza nyuma yo gusenyerwa na sosiyete ikora umuhanda,China Road.

Aba ba baturage bavuga ko babayeho mu buryo bugoranye kure y’ibikorwa byabo kuko guturitsa intambi bigikomeje, abandi bakaba barahawe amafaranga yo gushaka inzu z’ubukode bakaba batazi igihe bazahererwa ay’ingurane zabo ku nzu zangijwe hakorwa umuhanda.

Ibikorwa byo kubaka byashyize abaturage bamwe mu bibazo
Ibikorwa byo kubaka byashyize abaturage bamwe mu bibazo

Bavuga ko hari abaturage babariwe amafaranga yabo bagategereza kuzishyurwa, bahabwa ayo kuba bakodesha nyamara ukwezi kumwe babwiwe ko amafaranga azaba abagezeho kukaba kwararenze, mu gihe hari abaturage bakiri aho hantu haturikirizwa intambi, batigeze babona ingurane ntibanabone amafaranga yo gukodesha.

Umwe muri bo yagize ati “Bambwiye ko nzishyurwa inzu yanjye yangijwe n’intambi, bampa ayo kujya gukodesha bambwira ko bizaba byarangiye mu kwezi kumwe none amezi abiri arahise ntaho mfite ho kwerekeza n’abana banjye (ari kurira), hari abaturanyi banjye bo batahawe ingurane bagumishwa aho hantu haturikirizwa intambi zikomeje gusenya amazu yabo bayabamo, bishobora kuzajyana n’ubuzima bwabo”.

Aba baturage bavuga ko mu gihe ntacyo babwirwa n’ubuyobozi bashobora kutemera ko hari urundi rutambi rwakongera guturitswa.

Intambi zimanura amabuye akangiza amazu
Intambi zimanura amabuye akangiza amazu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko ku nyungu rusange no kubera ko igihe cy’amasezerano yo kubaka umuhanda kigenda cyihuta, byabaye ngombwa ko abaturage bakozweho n’ingaruka z’aho umuhanda uri gukorwa bahabwa amafaranga yo kuba bakodesheje amazu kugira ngo bategereze amafaranga y’ingurane, abanze kuhava bagasimbukwa hakarebwa niba nta ngaruka mbi byabagiraho.

Agira ati “China road yabakodeshereje amazu mu gihe bagitegereje ko amafaranga abageraho kuko ni aya Leta ntabwo ahita asohoka, abatemera kuhava turahasimbuka tukareba niba nta ngaruka byabagiraho, gusa hari ubwo intambi zishobora kugera ahatari hateganyijwe ubwo nabyo turabireba tukabishakira igisubizo”.

Iyi nzu y'umuturage ntiyishyuwe ndetse ntiyanahawe aho acumbika mu gihe ari munsi y'ahaturikirizwa intambi
Iyi nzu y’umuturage ntiyishyuwe ndetse ntiyanahawe aho acumbika mu gihe ari munsi y’ahaturikirizwa intambi

N’ubwo abaturage bavuga ko batazi imbere habo, kuko n’ubukode bari bafite bw’amezi abiri bahabwaga na China Road bwarangiye, hari n’abagihari kandi bagerwaho n’ingaruka z’intambi, China Road ntiyashatse kugira icyo ibivugaho.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

twaragowe kabisa nibaduhe amafaranga yacu

antoinette yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

abaturage baba bakennye rwose ntibakabacunaguze kururwo rugero

itangishatse yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

abantu bakora ibikorwa remezo ntibatanga ingurane ikwiye cg igatinda ibyo turabizi henshi

karasira yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka