Abaturage barashima urubuga irembo kuko rwaborohereje kubona serivise batavunitse
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today mu turere dutandukanye tw’igihugu, barishimira uburyo babona serivise zitandukanye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Sibomana Saidi wo mu Karere ka Musanze, ati «Nkunze gusaba serivise nifashishije Irembo nkishimira uburyo bikorwa vuba, mu gihe mu myaka yashize wajyaga ku Murenge ukahasanga abantu benshi bategereje, ariko ubu serivise nyinshi nsaba mba nibereye mu rugo iwanjye, ikoranabuhanga ryarabikemuye».
Mugenzi we wo mu Karere ka Gakenke, ati «Urebye mbere kubona serivise z’irangamimerere ni bwo byari bigoye, kuko abayobozi ntabwo bari bakamenye kuzitanga neza, kandi umuntu niba ari Etat Civil, ari we uratanga izo serivise ugasanga rimwe na rimwe yazamuye intugu, akumva arakomeye cyane».
Akomeza agira ati «Ariko aho haziye Irembo, umuturage arahabwa serivise mu buryo bwihuse, umuturage ntiyirirwe ku murenge ategereje nk’uko byahoze, hari ubwo Etat Civil yumvaga ko ari Imana, akumva yakora ibyo yishakiye, wamugana ati subirayo uzagaruke mu cyumweru gitaha, gahunda zawe zikaba ziradindiye».
N’ubwo bamwe mu baturage bashima uburyo bahabwa serivise z’irangamimerere n’izo kwa Noteri hifashishijwe urubuga Irembo, hari bimwe mu bikwiye gukosorwa nk’uko abo baturage babivuga.
Uwitwa Niyonshuti Jean Claude, yagize ati «Aba executif b’Imirenge kwemeza icyangombwa biratinda rwose, mujye mureba n’abatinza amadosiye, kuko aho mubihinduriye bikava kuba etat civil bisigaye bigoranye cyane kubona service».
Undi ati «Service dusaba ku Irembo, ziba zemejwe muri system ariko hari ubwo abaturage bazisaba ntizibagereho».
Arongera ati «Urugero: Ibyangombwa by’ubutaka, nk’ubu nasabye gukosoza icyangombwa, ubishinzwe ku Murenge yarabikoze ariko maze amezi arenga ane ntarakibona».
Nk’uko bigaragara muri Raporo ya MINALOC y’ukwezi kwa Nyakanga 2024, igaragaza uburyo uturere tw’u Rwanda turutana mu mitangire ya serivise z’Irangamimerere n’izo kwa noteri, zisabwa binyuze ku rubuga Irembo, Akarere ka Burera ni ko kaza ku isonga mu mitangire ya serivise z’Irangamimerere n’izo kwa Noteri zisabwa binyuze ku rubuga Irembo, aho akarere kaza ku mwanya wa Nyuma ari Rubavu.
Muri iyo raporo berekana ko izo serivise zatanzwe ku kigero cya 99.89%, aho muri rusange, serivisi zasabwe zose muri Nyakanga ari 227, 435 hatangwa 227, 189, bingana na 99.89%.
Uturere dutanu twa mbere mu mitangire ya serivise z’Irangamimerere zisabwa binyuze ku rubuga Irembo, ni Burera, Gatsibo, Gisagara, Huye na Kamonyi.
Ni mu gihe uturere dutanu twa nyuma ari Ngororero, Nyamasheke, Rusizi, Kicukiro na Rubavu.
Intara y’iburengerazuba ni yo iza ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya servise zijyanye n’irangamimerere hifashishijwe Irembo, aho mu turere dutanu twa nyuma, tune ari utwo muri iyo Ntara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|