Abaturage barasabwa kwitondera ingendo bakorera mu kiyaga cya Kivu
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burasaba abaturage kwirinda impanuka zikunze kubera mu kiyaga cya Kivu gihuza aka karere n’uturere twa Rusizi, Karongi na Rubavu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Batiste avuga ko bagiye gusobanurira abaturage ko nta muntu wemerewe gukorera ingendo mu kiyaga cya Kivu atari mu bwato bufite moteri cyangwa se ngo yambare ikoti (life jacket) rishobora kumubuza kurohama mu gihe habaye impanuka.
Abaturage barasabwa gukora ibishoboka byose ngo ikiyaga cya Kivu ntigikomeze gutwara ubuzima bw’abantu. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke agira ati: “ikiyaga cya Kivu ntigikwiye gukomeza kudutwara abantu, kibe ikiyaga cy’ubukerarugendo, kibe ikiyaga cy’ibyiza bitatse u Rwanda”.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki 11/07/2012, imfu zitunguranye zikomoka ku mpanuka zibera mu kiyaga cya Kivu zagaragajwe nka kimwe mu byahungabanyije umutekano w’akarere.
Muri iyi nama, abaturage bakorera ingendo zabo mu kiyaga cya Kivu basabwe kwibuka kwambara amakoti abarinda kurohama igihe habaye impanuka, ndetse bakanirinda kujya mu bwato ari benshi ngo usange ibiro by’ibiri mu bwato birenze ubushobozi bwabwo.
Tariki 05/07/2012 habaye impanuka ubwo abantu 12 bari mu kato kadafite moteri barohamye mu Kivu, babiri bahasiga ubuzima.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|