Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ruswa – Umuvunyi Mukuru

Mu ruzinduko umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire yagiriye mu karere ka Kamonyi, tariki 06/12/2012, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ruswa n’akarengane kandi bagatunga urutoki ahavugwa ruswa hose.

Uru ruzinduko rwakozwe mu bikorwa bitandukanye byahariwe icyumweru cyo kurwanya ruswa muri Afrika, intego ya cyo ikaba ari : «Guharanira Afurika itarangwamo ruswa ». Urwego rw’umuvunyi rukeneye ko abaturage bamenya ububi bwa ruswa, ingaruka za yo no kuyirwanya.

Aganira n’abaturage bo mu murenge wa Musambira, akagari ka Karengera, Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie, yabasabye kwirinda gutanga ruswa, kuyirwanya bayivuga igihe cyose babonye aho itangwa cyangwa yakwa bakabimenyesha inzego zibishinzwe.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibikorwa byo gukangurira Abanyakamonyi kurwanya ruswa.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibikorwa byo gukangurira Abanyakamonyi kurwanya ruswa.

Umuvunyi mukuru yashimye ingufu ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bushyira mu kurwanya ruswa n’akarengane. By’umwihariko yashimye serivisi zitangwa mu bijyanye n’imicungire y’ubutaka, aho yasuye abakozi babishinzwe agasanga bakorera mu mucyo kandi bakira neza ibibazo by’abaturage.

Igikorwa cyo gushyiraho radiyo “Ijwi ry’Abesamihigo” ivugira mu murenge wa Rugarika, na cyo cyashimwe. Umuvunyi mukuru yasanze iyo radiyo ifasha abayobozi gutanga ubutumwa batiriwe bahamagaza abaturage mu nama zibatesha umwanya wo gukora imirimo ibateza imbere, kandi n’abaturage bakaba bayifashisha mu kubwira abayobozi ibyo bakeneye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, ahamya ko intambwe akarere kamaze gutera mu guca akarengane na ruswa itazigera isubira inyuma. Ngo nyuma yo kuza mu turere dutatu twa mbere twashyize ingufu mu kurwanya ruswa, ubu inzego zitandukanye zifite uruhare muri gahunda yo guca ruswa n’akarengane.

Amatorero yaserukanye indirmbo zamagana ruswa n'akarengane.
Amatorero yaserukanye indirmbo zamagana ruswa n’akarengane.

Umuyobozi w’akarere yatanze urugero ku ihuriro ry’amadini akorera mu karere risigaye rifatanya n’ubuyobozi mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane ; Umurongo wa Telefoni utishyuzwa (4057) umuturage uhuye n’akarengane ahamagaraho ; ndetse na komisiyo yo guca ruswa n’akarengane ifite abayihagarariye kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Mu mikino n’indirimbo byakinywe, abaturage bagaragaje ko bazi ruswa n’ingaruka za yo, bakaba bahamagarira abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo bya bo birinda kubogama.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka