Abaturage barasabwa gutanga amakuru nyayo ubwo ibarura rusange rya Kane rizaba ritangiye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR), kirasaba Abanyarwanda kuzatanga amakuru nyayo ubwo ibarura rusange rya Kane mu Rwanda rizaba ritangiye, guhera tariki 16/08/2012 kugeza 30/08/2012.
Buri Munyarwanda wese wese aho atuye asabwe kuzorohereza umukarani w’ibarura uzaba azenguruka mu ngo mu rwego rwo kubarura abantu bahatuye, nk’uko bitangazwa na Mine Frank, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamire.
Ati: “Icyo gihe bene ingo basabwe kwibuka abazaba abaraye mu ngo zabo muri iryo joro n’abazaba bataharaye, ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n’abashyitsi baraye muri urwo rugo muri iryo joro”.
Yakomeje ahumuriza abantu, avuga ko itegeko rigenga imitegurire y’ibarurishamibare mu Rwanda, riteganya ko ibisubizo bitangwa na buri muntu utuye urugo ari ibanga hagati ye n’umukarani w’ibarura.
Iryo tegeko rivuga kandi ko umukarani w’ibarura uzaramuka amenye iryo banga azahanishwa amategeko yateganyijwe.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28/05/2012, mu nama iki kigo cyagiranaga na Komisiyo y’ibarura ku rwego rw’akarere ka Nyanza, aho yavuze ko kugeza ubu imyiteguro y’iri barura igeze kure.
Yavuze ko amakarita azakorerwaho ibarura, abakarani b’ibarura rusange n’ibigo by’amashuri bizakorerwaho amahugurwa y’abakarani b’ibarura rusange byose byarateguwe.
Mu bikorwa biteganyijwe vuba, harimo amahugurwa y’abazahugura ku rwego rw’intara, gushyira nimero ku mazu byose bigamije gutuma iri ibarura rigenda neza.
Yakomeje avuga ko amahugurwa y’abakarani b’ibarura azakorwa mu rwego rw’ingando, aho buri wese asabwe kuzaza yitwaje ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku.
Yongeraho ko abo bakoze bazakorera ubushake bazahabwa impamyabumenyi y’ishimwe.
Iyi nama yari ibaye ku nshuro ya kabiri, yari iteraniyemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize ako karere, inzego zishinzwe umutekano mu karere hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|