Abaturage barasabwa gukurikiza inama bagirwa n’abayobozi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba abaturage korohereza abayobozi no kumva inama babagira mu gihe babakemurira ibibabazo.
Yabibasabye kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015, ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu muhango wabereye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Byari biturutse kuri bamwe mu baturage babajije ibibazo byari byaragejejwe ku buyobozi bw’ako karere n’intara y’Uburasirazuba muri rusange, ariko ntibishimira inama bagiriwe n’abayobozi kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.
Bimwe muri ibyo bibazo birenze ubushobozi bw’akarere n’intara kuko byamaze kugera mu nkiko, Minisitiri Kaboneka akavuga ko n’ubwo ari inshingano z’abayobozi gufasha abaturage kugira ngo ibibazo bya bo bikemuke na bo badakwiye kunaniza ubuyobozi no kwanga gukurikiza inama bagirwa kugira ngo ibibazo bya bo bikemuke.

Yagize ati “Hari ibibazo byagaragaye byari byaramenyekanye n’ubundi. Nizere ko bihita bikurikiranwa bigakemuka, ariko nsabe n’abaturage na bo bagire ubworoherane no gukurikiza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, hari ibyo ubuyobozi budashobora gukora bikorwa n’amategeko.”
Abaturage bo mu karere ka Kayonza bashimye leta yashizeho gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere kuko ituma abayobozi barushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo.
Mukeshimana Drocelle avuga ko kuba abayobozi bakuru b’igihugu babasha kwegera abaturage bakaganira nabo ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, ku buryo n’ubwo umuturage yarenganywa n’abayobozi b’inzego z’ibanze aba afite uruvugiro, kuko ashobora kugeza ikibazo cye ku nzego zisumbuyeho zikakimukemurira.

Ati “Icyo mbonye ni uko abayobozi bakuru begera abaturage cyane, n’aho umuntu yerenganyijwe mu nzego z’ibanze umuturage akaba yagira ijambo hejuru, ni ikintu cyo kwishimirwa cyane.”
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangirijwe mu karere ka Kayonza mu gihe byinshi mu bibazo by’abaturage ubuyobozi bw’ako karere bwagejejweho byari byarakemuwe, ibitarekemuka bikaba biri mu nkiko nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John yabivuze.
Abaturage b’i Kabarondo bavuze ko bagiye kujya bakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi kuko kenshi usanga kutazikirikiza bituma bahora basiragira mu nkiko bigatuma banahatakariza amafaranga nk’uko Murwanashyaka Leon wo mu kagari ka Cyinzovu muri uwo murenge.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|