Abaturage barasaba ko ibyangombwa bijyanye n’ubutaka byamanurwa ku mirenge
Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo barasaba ko ibyangombwa byose bijyanye n’ubutaka nko kubaka no guhindura ibyangombwa by’ubutaka bidakwiye kuba bishakirwa ku karere, kuko bibarushya kubibona kandi bagatakaza n’umwanya babyirukaho.
Ubusanzwe kugira ngo umuturage abone ibyangombwa by’ubutaka cyangwa kubaka agomba guca mu nzego zose uhereye ku kagali kugeza ku karere ugasanga bibatwara imyaka igera kuri ibiri, nk’uko aba baturage babitangaza.
Patricia Mukashyaka, umaze imyaka igera kuri ibiri ashaka guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, avuga ko bibagora cyane kuko kugira ngo umuntu yuzuze ibisabwa n’izindi gahunda za buri munsi aba agomba gukora bituma bahora basiragira mu nzego z’ubuyobozi.
Agira ati “Biragorana ariko tugeraho tukabibona mu nzira nyinshi bicamo. Uca mu midugudu, mu kagali, mu murenge gutyo gutyo hari ibintu baba bagusaba. Gusa twebwe ikifuzo abaturage dusaba ni uko byibura byajya bigera mu murenge akaba ari ho bigarukira kuko biratugora”.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko uko bigenda bitinda ari nako abantu bakomeza kwiyongera ku buryo usanga umunsi ku wundi abantu aba ari benshi. Bagasaba ko inzego zibishinzwe zagerageza kwita kuri iki kibazo, kuko ari cyo kibagora iyo bagannye ubuyobozi.
Akarere ka Gasabo nk’urwego rukuru ruhagarariye izindi z’ibanze mu karere kose naho bemeza ko iki kibazo bakizi ndetse kugikemura bitaboroheye bitewe n’umubare mucye w’abakozi bakora mu biro bishinzwe ibibazo by’ubutaka, nk’uko bitanganzwa na Jean Claude Munara, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Imbogamizi zagiye zigaragara harimo imbogamizi z’abakozi bake kuko One Stop Center isaba abatekinisiye benshi n’abafite ubumenyi bitandukanye benshi, ku buryo kugira ngo akarere kabashe kubashyiramo bose bisaba amikoro menshi.
Hari ibikoresho nabyo usanga biba bikenewe ariko bidahari. Ibyo byose rero twagiye tubiganiraho kugira ngo turebe uko byatunganwa tugamije kugira ngo tunoze serivisi tugomba abaturage bacu.”
Haba abaturage n’abayobozi hari ibyo bahurizaho bavuga ko hari gihe abaturage nabo usanga baba bafite izindi gahunda bagomba gukora byakubitiraho kutamenya ibyangombwa basabwa n’umwanya bitwara ugasanga igihe kiriyongereye.
Ni muri urwo rwego umujyi wa Kigali watangiye igenzura rihoraho mu turere twose tuwugize mu rwego rwo kureba niba twubahiriza amabwiriza yashyizweho agenga imitangire y’ibyangombwa byo kubaka no guhinduza ibyangombwa by’ubutaka.

Amabwiriza mashya avuga ko kwaka ibyangombwa byo kubaka biba bitagomba kurenza iminsi irindwi umuturage atarasubizwa ngo amenye ibikenewe muri dosiye ye, ntarenze iminsi 30 atarahabwa icyangombwa cya burundu.
Ikindi aya mabwiriza avuga ni uko nta muturage ushobora kwimwa icyangombwa cyo gusana, kandi akaba agomba kuba yakibonye mu minsi 15, nk’uko byatangajwe na Alphonse Nizeyimana, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu ubwo yasuraga akarere ka Gasabo kuri uyu wa 19/11/2014.
Ati “Twazanye n’abatekinisiye bavuye ku rwego rw’umujyi bakorana n’akarere kugira ngo barebe ibyo tuba twariyemeje bijyanye no guha abaturage bigeze he, ese iyo minsi irubahirizwa kugira ngo dufate ingamba z’uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2015.
Ikindi tuba tuje kureba ngo abakozi bakora muri ibi byangombwa by’ubutaka baruzuye. Ese ko twifuje ko gutanga ibyangombwa by’ubutaka no guhinduranya bikorerwa ku mirenge. Turagira ngo turebe bigeze he bikorwa”.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije yasabye abaturage n’abayobozi ko habaho imikoranire myiza yemeza ko nta muyobozi n’umwe wemerewe kwima abaturage ibyangombwa byo gusana, akanasaba abaturage ko uhawe icyangombwa cyo gusana agomba kubyubahiriza ntarenzeho.
Iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere, aho abatekinisiye bazadusura kugira ngo bamenye ibibazo bihari. Umujyi wa Kigali ukemeza ko ibizava muri iri genzura bizabafasha kumenya uko ibibazo bihagaze no gushyiraho amabwiriza mashya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turifuzako gusana inzu isanzwe byajya bikorwa ntakiguzi umuturage atanze kubera kijya gusohoka ngo ukibone yamafaranga wateganyije gusanisha warayamaze wiruka kubuyobozi ibyo rero rwose biratubangamiye guhindura amabati,gutera umucanga inzu isanzwe ihari koko umare amezi abiri urindiriye icyo cyangombwa ,ese ayomafaranga yo waba ukiyafite koko?
ibyo nabyo birimubintu biduteza ubukene pe!
nibarebe icyo badufasha birababaje pe
Kuki umuntu amara amezi n’amezi yaratanze dossier ye yo gusaba ibyangombwa by’ubutaka ntabihabwe? yahamagara bakamubwira ko bitararangira. ese bikorwa ihihe kingana iki kugirango birangire?