Abaturage barasaba abayobozi kujya bubahiriza amasaha baba babahaye

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi.

Mu cyumweru cyo kwibohora, Akarere ka Kayonza karimo gutaha ibikorwa remezo bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage basaba abayobozi kubahiriza amasaha
Abaturage basaba abayobozi kubahiriza amasaha

Ni muri urwo rwego tariki ya 28 Kamena 2022, hatashywe agakiriro ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, Ivomo ry’amazi rusange ry’Umudugudu wa Seka mu Murenge wa Rwinkwavu ndetse n’isoko rito rya Kageyo mu Murenge wa Mwili.

Abaturage b’Umudugudu wa Seka mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu babwiwe kuza gutegereza abayobozi guhera saa yine z’igitondo ariko abayobozi babageraho saa munani na cumi n’itanu z’amanywa.

Umuturage twise Mukamana avuga ko kuva ku isaha bahawe bicaye bategereje abayobozi ariko barabatenguha kandi bitashoboka ko basubira mu ngo zabo.

Ati “Kuva saa yine twicaye hano dutegereje abayobozi baza kudusobanurira ko babanje kujya muri Kabare turihangana kuko urumva saa yine ntiwaba ugize icyo ujya kwikorera mu rugo twakomeje turabategereza kugeza izi saha.”
Akomeza agira ati “Icyo nabasaba bibaye byiza bakagiye bakorera ku gihe nk’ubu bakaba baturetse tukabanza tukikorera imirimo yacu bwite mu rugo tukabasha no gutegura amafunguro y’abana.”

Ibi kandi ntibitandukanye n’ibivugwa na mugenzi uvuga ko hakwiye kubaho isaha ntarengwa yatuma abaturage batabangamirwa kuko hari inshingano mu rugo baba bashaka gukemura.

Agira ati “Ibi bintu biratubangamiye kuko hari abana bamwe twasize bagiye ku ishuri kuko twari twategujwe ko iki gikorwa kiba kare tuza tuzi ko dutaha kare tukajya gutekera abana. Ubu bamwe bavuye ku ishuri babura ababyeyi kuko turi ahangaha, turanenga ko badukerereje.”

Akomeza agira ati “Bishobotse bajya bubahiriza igihe, hakabaho igihe ntarengwa gituma umuturage atabangamirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yemeranya n’abaturage aho avuga ko bakwiye guhabwa ubutumwa nyabwo ku gihe ndetse n’amasaha y’ukuri.

Avuga ko ariko nanone ari amasomo ku buyobozi ku guhuza ibikorwa na serivisi ikwiye.

Ati “Icyo twavuga ni uko haba hakwiye kubaho guhabwa ubutumwa nyabwo ku gihe, hari ukuvuga ko umunsi runaka hazaba gahunda runaka ariko noneho no kubaha amakuru nyayo y’amasaha igomba kubera. Niba hari aho byagaragaye twumva y’uko bitari bikwiye ariko nanone n’andi masomo ku bayobozi n’inzego kugira ngo hajye habaho guhuza ibyo bikorwa na serivisi ikwiye ihabwe umuturage kandi ku gihe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka