Abaturage bakoze amaterase muri Gisagara ntibahembwe bijejwe ubufasha kuri icyo kibazo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yasuye abaturage bo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bakoze amaterase aherereye hejuru y’igishanga cya Rwasave nyuma bakamburwa na rwiyemezamirimo. Yabijeje ubufasha ngo icyo kibazo gikemuke.

Nyuma yo kumva uko ikibazo giteye, tariki 02/08/2012, Guverineri Alphonse Munyantwali yemeye ko ubuyobozi bw’intara bugiye kwandikira rwiyemezamirimo akaza kwitaba atakwitaba hakazashyirwaho imbaraga za Polisi.

Abaturage barenga ijana bakoze mu gishanga cya Rwasave bavuga ko bamaze umwaka bishyuza amafaranga bakoreye.

Ngo bakomeje gusiragira mu buyobozi ndetse rimwe na rimwe bakabigereka ku mushinga ugamije gutsura amajyambere mu cyaro (RSSP) wahaye akazi rwiyemezamirimo wabakoresheje, bakeka ko ariho ikibazo kiri ariko RSSP isobanura ko yamaze guhemba rwiyemezamirimo amafaranga angana n’aho yakoze.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo asobanurirwa ikibazo cy'abaturage bo muri Save bakoze mu materasi ariko ntibishyurwe.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo asobanurirwa ikibazo cy’abaturage bo muri Save bakoze mu materasi ariko ntibishyurwe.

Rwiyemezamirimo witwa Isabelle Uwizeye yagiranye amasezerano n’uyu mushinga avuga ko hazakorwa hegitari 25 zigomba kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 33ariko yabashije gukora hegitari 12 gusa.

yari yemerewe kuba ahembwe amafaranga miliyoni 11, ariko abaturage bamwishyuza miliyoni 18 zihwanya n’amakenzene (quinzene) ane bari bamaze gukora. Kenzene imwe ni iminsi 15 bivuga ko bari bamaze gukora iminsi 60; nk’uko bitangazwa n’umukozi wa RSSP, Jean Marie Rusiribana.

Miliyoni 11 yarazihawe nk’uko RSSP ibivuga kandi na nyir’ubwite ngo ntazihakana, yemera ko agiye byibura kwishyura amakenzene 2 abakozi ahwanye na miliyoni 9, ndetse ngo avuga ko yanazishyuye ariko abaturage bakavuga ko atari bose bahembewe iyo minsi 30 byongeye n’abayahawe bakaba nyine bagifitiwe umwenda.

Uwizeye asaba ko RSSP yamuha andi miliyoni 6 nawe agashaka andi maze akabasha kwishyura abakozi amakenzene yose ariko RSSP itinya kuyamuha kuko itari yizeye ko azayaha abakozi kandi n’ayo yari yarabonye atari yarayishyuye.

Amaterasi yakozwe ku misozi ikikije igishanga cya Rwasave.
Amaterasi yakozwe ku misozi ikikije igishanga cya Rwasave.

Jean Marie yagize ati “Abakozi bakomeje kudutakira natwe duhitamo kutamuha ayo mafaranga kuko nta cyizere twari tukimufitiye kandi n’imirimo ntiyari ikigenda neza, tugakeka ko rero tuyamuhaye yabatamo akigendera. Twanamusabye ko yareka tukajyana ayo mafaranga tukamufasha kwishyura abakozi arabyanga none ubu yarahagaritse atarangije atanishyuye ndetse na telephone ntayitaba”.

Uyu rwiyemezamirimo twashatse kumenya icyo avuga ku byo aregwa ariko ntitwabasha kumubona kuko nomero za telephone yatanze ari iz’umugabo we kandi akavuga ko ibyo ntacyo abiziho kuko atari we wapatanye akazi.

Abaturage bashimye cyane ubuyobozi ko bwabasanze bukabahumuriza kandi bavugako batashye bafite icyizere. Umushinga RSSP nawo wafashe icyemezo cyo kuzikoreshereza ha13 zisigaye ukazihembera abakozi aho gushyiramo rwiyemezamirimo.

Alphonse Munyantwali yahumurije abaturage bambuwe kandi abahamagarira kudata icyizere ndetse abasaba kutareka gukora nk’uko bamwe bari baramaze kuvuga ko nta kazi bazongera kwemera bitewe n’uko bamburwa, ababwira ko abantu bose atari abahemu.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka