Abaturage bahaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo umuganura

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yasuraga abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza tariki 25/07/2012 bamupfunyikiye agaseke bise ko ari ako kumuha umuganuro ku musaruro w’ibyo bejeje muri uyu mwaka wa 2012.

Nk’uko umwe muri abo baturage yabitangaje. umuganura bahaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ni ikimenyetso cy’uko ibyo bagezeho babikesha ubuyobozi bwiza bwitaye ku iterambere ryabo.

Mukamugaba Marie, umwe muri abo baturage yabisobanuye atya: “Ntitwahinga ngo tubone umusaruro ushimishije ubuyobozi butabigezemo uruhare mu kudushakira imbuto nziza y’indobanure ndetse n’amafumbire mvaruganda avangwa n’ifumbire yacu y’imbonerera tuba twifitiye mu ngo zacu”.

Uyu muhinzi atanga ubuhamya bw’uko umusaruro wagenze muri uyu mwaka wa 2012 avuga ko yateye ibiro 65 by’ibishyimbo akabisaruramo toni n’igice aribyo byerekana ko ubwo butaka bwabo bushobora kuvamo umusaruro ushimishije mu gihe ikirere kitabatengushye ngo izuba ricane cyane cyangwa se imvura igwe ari nyinshi.

Icyakora muri uyu murenge wa Rwabicuma bavuga ko muri rusange umwaka wa 2012 utabahiriye kuko bagize ibibazo byinshi byatewe n’imihindagurikire y’ikirere izuba rigacana ari ryinshi; nk’uko abaturage babigaragaje mu bibazo bahuye nabyo mu ihinga ry’uyu mwaka.

Guverineri Munyantwari yavuze ko yishimiye icyo giseke cy’umuganura yahawe n’abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma wavuye mu musaruro w’ibyo bahinze ku misozi yarwanyijweho isuri ikorwaho amaterasi y’indinganire.

Nk’uko abakecuru n’abasaza bavutse mu Rwanda rwo hambere babivuga, umuganura wabaga mu kwezi kwa Kanama ukaba umunsi mukuru wo kwibuka amasaka ya mbere yasaruwe mu Rwanda.

Icyo gihe umuganura warangwaga no gusangira umutsima w’amasaka bikitwa kuganura ngo umwami ubwe yatekeraga Rubanda muri uwo muhango akavuga umutsima, akagabura maze u Rwanda rwose rugasangira kivandimwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abatuye intara y’amajyepfo twimiye iterambere dukomeje kugeraho tubifashijwemo na gouverneur wacu Imana ikomeze kumuba hafi.

Habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

ubuyobozi bwiza butuma abaturage dutera imbere harakabaho LWH na leta y’urwanda dukoreshe amahirwe dufite twikemurire ibibazo bitwugarije burya ngo akimuhana kaza imvura ihise

J yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka