Abaturage bahagurukiye kurwanya ibiza ku musozi wa Rubavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Rugerero, batangiye ibikorwa by’umuganda byo guhagarika isuri iva ku musozi wa Rubavu.

Abaturage batangiye kurwanya isuri ku musozi wa Rubavu
Abaturage batangiye kurwanya isuri ku musozi wa Rubavu

Umusozi wa Rubavu wimuweho abaturage 1200 mu 2010 bari batuye mu Murenge wa Gisenyi, bajyanwa gutuzwa mu Murenge wa Cyanzarwe, ariko hari bamwe bimukiye mu murenge wa Rugerero na Rubavu, bakomeza ibikorwa byo kubaka ku musozi wa Rubavu, ku gice cyawo giherereye muri iyo mirenge.

Kuva umwaka wa 2022 watangira, abantu batatu bamaze kubura ubuzima, kubera inkangu zagwiriye inzu ndetse hatagize igikorwa hashobora kuba izindi mpanuka.

Ahakomeje gutera ibibazo ni mu Kagari ka Gisa na Rwaza, aho abaturage batuye ku musozi wa Rubavu kandi mu gihe cy’imvura amazi ava ku nzu, yinjira mu butaka agatera inkangu.

Gukemura ikibazo cy’ibiza ku musozi wa Rubavu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yabwiye Kigali Today ko batangiye gucukura imirwanyasuri ifata amazi, ikazayabuza gusenyera abaturage.

Amazi amanuka ku musozi yasenyera abatuye mu Gisa na Rwaza
Amazi amanuka ku musozi yasenyera abatuye mu Gisa na Rwaza

Kuva tariki 17 Gashyantare 2022, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasura abatuye i Rugerero, abaturage bamaze gukora imirwanyasuri ku buso bwa km eshanu.

Agira ati "Twatangiye umuganda ducukura imirwanyasuri, kandi n’umuganda ngarukakwezi uzabera kuri uwo musozi, turizera ko ikibazo cy’amazi asenyera abaturage kizahita kiba amateka."

Minisitiri Kayisire yasabye ubuyobozi gufatanya n’abaturage bagacukura imirwanyasuri, ariko avuga ko mu gukemura ikibazo mu gihe kirambye hazashyirwa amaterasi yikora. Yasabye ko amazi y’imvura anyura ku muhanda wa kaburimbo mu Gisa, yayoborwa akajya mu mugezi wa Sebeya aho gukomeza kujya mu baturage.

N’ubwo hakorwa imirwanyasuri ariko hari abaturage batuye ku musozi ahahanamye, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye Kigali Today ko abahatuye mu gihe cy’imvura bashobora kwimuka kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Uwo muyobozi avuga ko mu ibarura ryakozwe ry’abatuye mu manegeka, Akarere ka Rubavu kari gafite imiryango 1,450 ariko abatuye mu Murenge wa Rugerero na bo ubu bari mu manegeka uko imvura irushaho kugwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka