Abaturage bagomba kugaragaza uruhare mu bibakorerwa bakabigira ibyabo
Hamwe na hamwe ngo byagaragaye ko iyo abaturage bakorewe ibintu usanga batabyitayeho bavuga ngo ni imfashanyo ntibagire uruhare mu kubibungabunga cyangwa kubisana iyo byangiritse.
Nubwo aba baturage baba batabigize ibyabo, iyo byangiritse usanga ari bo bigiraho ingaruka zikomeye. Hari aho usanga abaturage barahawe amazi ariko nyuma ugasanga bangije amatiyo bigatuma basubiye kuvoma ibishanga.
Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi bo mu karere ka Rulindo hamwe n’abakozi bo mu mushinga water for people ukorera muri aka karere, tariki 28/11/2012, ubwo bari bahuye ngo barebere hamwe aho igikorwa cyo kugeza amazi meza ku banyarulindo kigeze.
Manirafasha Jean D’amour, ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo, avuga kugira ngo abaturage bafate neza ibyo baba bakorewe, bisaba kubahugura no kubigisha kugira ngo babashe guhindura imyumvire.
Yagize ati “hari bamwe mu baturage usanga bagifite imyumvire iri hasi, ugasanga babubakiye ibikorwa bibafitiye akamaro, nyamara byakwangirika ntibabisane cyangwa ntibanabashe kubibunga bunga ngo bitangirika, wababaza uti kuki mutabisana bati dutegereje ababiduhaye ngo bazaze babisane.”

Ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo akomeza avuga ko n’ubwo abagifite bene iyo myumvire atari benshi ariko ko hagikenewe inyigisho muri abo baturage kugira ngo babashe guhindura imyumvire.
Water for people ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufite intego yo gufatanya n’abaturage batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona amazi meza, ku buryo burambye, no gukangurira abaturage kugira isuku muri byose.
Mu mwaka w’2008 nibwo Water for people yatangiye gukorera mu Rwanda.
Iyi gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage mu karere ka Rulindo yatangiye mu mwaka w’2010, ikaba iteganijwe kuzamara imyaka ine , igamije guha abaturage bose b’akarere ka Rulindo amazi meza ,mu ntera ya metero 500.
Mu karere ka Rulindo water for people itera inkunga imishinga irimo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, gutanga amahugurwa ku bijyanye no kugira isuku, ishoramari mu isukura no gufata amazi y’imvura n’ibindi.
Hortense Munyatore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|