Abaturage babona ko ruswa mu Rwanda igenda igabanuka
Muri rusange abantu babona ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda kigenda kigabanuka; nk’uko bigaragara mu mibare mishya Transperency International Rwanda yashyize ahagaragara ibigaragaza.
Ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa gatatu tariki 06/12/2012, bugaragaza ko abantu babajijwe bemeje ko ruswa bigeze kuri 87% ugereranyije na 80% aho byari bigeze umwaka ushize. Bakizera ko umwaka utaha naho hazagaragara impinduka bakagera kuri 89%.
Abaturage kandi bemeje ko uruhare rwa Guverinoma mu kurwanya rurwa rwavuye kuri 90.1% umwaka ushize rukagera kuri 95.5% muri uyu mwaka. Ibyo byagize ingaruka nziza ku kugabanuka kwa ruswa uwo mwaka yari kuri 10% ubu ikaba igeze ku 9.7%.
Aganira n’abanyamakuru, Madame Marie Imaculee Ingabire, umuyobozi wa Transperency International Rwanda, yatangaje ko ubu bushakashatsi bumuritswe ku nshuro yabwo ya gatatu hari icyo buhindura ku bijyanye n’imiterere ya ruswa mu Rwanda.
Yagize ati: “Urebye nko mu nzego z’ibanze urabona neza ko imibare yagiye hasi. Muri rusange kandi urabona ko ruswa igenda igabanuka n’ubwo bwose igihari mu buryo bugaragara. Iki kibazo kigomba guhagurukirwa bakakirwanya ariko nibura urabona ko hari ikintu cyagabanutse”.
Urwego rwa Polisi yo mu muhanda nirwo rwagaragaye mu byiciro byinshi bigaragaraho ruswa (nubwo abapolisi bakira ruswa y’amafaranga make muri usanga ari menshi kubera umubare munini w’abayakira) igakurikirwa n’ibigo by’imyuga iciriritse (TVET).
Ku myaka ya mbere mu nzego zitarangwamo ruswa, haza Sosiyete Sivile n’amabanki, amashuli mato n’ayisumbuye biri ku gipimo cya 0% mu kwaka ruswa, nk’uko abaturage babajijwe babyemeje.
Gusa byanagaragaye ko benshi mu baturage bemeje ko batajya batanga amakuru kuri ruswa, kuko bamwe baba babifitemo uruhare abandi bakemeza ko n’ubundi nta gikorwa ngo abayigaragaweho bahanwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|