Abaturage ba Rugabano ngo ntibagitinya abasirikare nka kera
Abaturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi barishimira ko ingabo z’u Rwanda rw’ubu zitandukanye cyane n’abasirikare bo muri Leta ya mbere ya Jenocide.
Kuba Abanyarugabano bakunda ingabo z’u Rwanda rwa none nk’uko byabyemeza, ngo nuko zirangwa n’ikinyabupfura no gukunda abaturarwanda bose ntavangura.
Ikindi kandi ugasanga zigira n’uruhare runini mu bikorwa bitandukanye byaba iby’ubutabazi mu bihe by’ibiza ndetse n’ibindi bikorwa byo kubaka igihugu.
Umusaza Murikamahiri Athanase wo mu kagari ka Mucyimba we aragira ati: “Kera twabonaga abasirikare tugahunga tukajya mu byatsi, tuti twatewe! Ariko ubu ingabo z’igihugu ziratwegera, bakaza tukaganira, nk’ubu ndi kumwe n’ingabo y’igihugu turi kuvugana, araza tugafatanya akanyubakira, ubwo se ibyiza bitari ibi ni ibihe?”
Umuturanyi wa Athanase, Ndereyimana Seraphine nawe wari waje gufatanya n’abandi kumwubakira nawe yagize icyo abivugaho: “Jyewe kuva nabaho sinari narigeze nicarana n’umusirikare, twarababonaga tukiruka, ariko ubu mba numva nishimye kuba hamwe nabo tugafatanya mu bikorwa byo kubakira abatishoboye no kwitabira umuganda byose tugafatanya, nta bwoba tukigira”.
Ibi umusaza Athanase n’umuturanyi we Ndereyimana babivuze bari mu gikorwa cyo kumwubakira inzu, cyari cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugabano n’akarere ka Karongi ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo, zari zihagarariwe na kapiteni Sayinzoga Emmanuel.
Asobanura impamvu ibitera, Kapiteni Sayinzoga yagize ati “Ibanga nta rindi ni ubuyobozi bwiza buhora buhangayikishijwe n’icyagirira umumaro umuturage. Hari urukundo n’icyizere hagati y’umuyobozi n’uyoborwa. Bishingiye no ku muco, ariko wari warazimangatanye wongera kubyutswa n’ubuyobozi bwiza”.
Usibye kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abagituye, Ingabo z’u Rwanda zitabira n’izindi gahunda nyinshi zirebana n’ubuzima bw’igihugu, nko kuvura abaturage, gufatanya nabo mu muganda, kubakira abatishoboye, gukora imihanda no gusabana mu bihe by’imyidagaduro n’ibindi.
Igikorwa cyo kubakira umusaza Murikamahiri Athanase cyari mu rwego rw’umuganda udasanzwe mu murenge wa Rugabano tariki 18 Nzeri, ku munsi wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gutuza abantu mu midugudu.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|