Abaturage ba Musange bari mu kizima nyuma y’uko urugomero rwabo rwangiritse
Abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe bamaze umwaka bari mu kizima nyuma y’uko urugomero bari barikoreye bafatanyije n’ishuri ryisumbuye rya Musange rwangiritse.
Kugira ngo aba baturage bakore uru rugomero byari byaturutse ku gitekerezo cyabo babona abafatanyabikorwa ndetse n’ishuri rikuru rya Musange rigiramo uruhare runini rifata idene rya miliyoni ebyiri, ubu bakaba bari kuzishyura kandi batanacana umuriro.
Mateso Férdinand, umucungamutungo w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Musange ryanagize uruhare runini mu gukora uru rugomero yadutangarije ko ubu rutagikora kubera impamvu z’amazi yarurengeye, n’ibyuma bimwe bigapfa, abanyeshuri ndetse n’abaturage bakoreshaga uyu muriro bakaba basigaye mu icuraburindi.
Akomeza avuga ko ubu ibiti byari biriho insinga byamaze kugwa bityo insinga nazo zikabikwa, bityo agashya bari bizaniye muri aka gace kabo kakaba karabaye umugani.

Mukashema Vestine ucururiza umutobe mu gasantere ka Masizi yagize ati: “nyine biratubabaje cyane, urabona iterambere muri iki gihe ririhuta cyane, cyane nk’amaterefoni tugira ubu kongera kubona umuriro biratugora. Kuba mu mwijima warigeze kubona umucyo biteye agahinda”.
Aba baturage batangaza ko ingufu zose bari bifitemo bazikoresheje bakora uru rugomero bityo ubu bakaba nta kundi bafite bagenza uru rugomero.
Hanganimana Pierre Céléstin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musange atangaza ko iki cyari igitekerezo kiza abaturage bari bagize, bityo bakaba bari gushaka uburyo rwakongera rugakora.
Hanganimana asobanura ko ubu bari kuvugana n’abikorera ku giti cyabo ngo babashe kurukora bage bagurisha umuriro n’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangazako ikibazo cy’uru rugomero kizwi ndetse n’ingufu abaturage bari bashyizemo, bityo bakaba batazarebera ngo rupfe burundu, abizeza ko bazabafasha mu buryo bwose bushoboka rugakora kandi rukongererwa ingufu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|