Abaturage ba Kanama bahaye inka 9 Ingabo zamugariye ku rugamba

Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ubushobozi bwo gushimira ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko abamugariye ku rugamba, bityo boroza inka icyenda abatuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Babahaye inka n'ibindi bibafasha mu buzima
Babahaye inka n’ibindi bibafasha mu buzima

Uretse izo nka, banabahaye toni eshanu z’ibirayi hamwe na Litiro 600 z’amata, bakavuga ko bitangana n’ibyo Ingabo zakoze ariko bazirikana ibikorwa by’ubutwari byabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, avuga ko nk’abaturage bahinga bakeza bumva ibyiza by’umutekano bafite, bakifuza gushimira Ingabo zabohoye igihugu harimo abakomerekeye ku rugamba.

Agira ati "Nk’abatuye Umurenge wa Kanama twarebye iterambere tugezeho, ariko dusubije amaso inyuma tureba amateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo tugere aho tugeze, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habaye Intambara y’abacengezi. Dushimira Ingabo z’u Rwanda zashoboye kubahashya ubu tukaba dutekanye duhinga tukeza".

Babahaye na toni eshanu z'ibirayi
Babahaye na toni eshanu z’ibirayi

Mugisha avuga ko kuba bafite umutekano bakiteza imbere bituma bazirikana aho bawukura bakifuza gushimira Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko abamugariye ku rugamba mu bikorwa by’ubwitange.

Abahagarariye abandi mu Murenge wa Kanama mbere yo gushyikiriza abamugariye ku rugamba ibyo babageneye mu kubashimira, babanje gusura ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside igaragaza ubutwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside.

Babahaye kandi litiro 600 z'amata
Babahaye kandi litiro 600 z’amata

Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igizwe n’ibyumba bigera kuri 11 bikubiye mu byiciro bitatu by’ingenzi, abayisuye bakaba basobanuriwe ibigaragaza intambwe zitandukanye abari Ingabo za RPA bateye bagerageza gushakira amahoro Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka