Abaturage ba Gisenyi barinubira imikorere y’Inkeragutabara na Local Defense

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi, akarere ka Rubavu barinubira imikorere y’Inkeragutabara na Local Defense kuko babahohotera bakanabasahura aho kubatabara.

Benshi mu batangaza ibi ni abacururiza mu nzu, abacururiza ku dutebo ndetse n’abagenzi baca ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi.

Nyirangizwenimana Valerie amaze imyaka itandatu acuruza agatebo. Yatangarije kigalitoday ko kuva Inkeragutabara na Local Defense zatangira gukorera ku mupaka atongeye kubona amahoro. Yasobanuye ko ubwo bamufataga bwa mbere yagiye kumva yumva bamuteruye agatebo ku mutwe.

Mukeshimana Alice ucuruza imineke atangaza ko atigeze na rimwe yumva umuntu umubwira ko gucururiza ku muhanda bitemewe, yabibwiwe na local defense imaze kumumera imineke. Gusa ngo rimwe na rimwe abaha amafaranga 500 bakamureka.

Mukeshimana aturuka mu murenge wa Nyamyumba, yunguka amafaranga 1500 ku munsi. Uretse kubamenesha ibyo baba batezeho amaronko, Local Defense n’Inkeragutabara ntizitinya no kubakubita imigeri, inshyi n’inkoni.

Manishimwe Goretti, ucuruza isambaza yagize ati “baragukubita n’iyo waba utwite kandi nta muntu wagutabara kuko bose baba batinya ko na bo bakubitwa”.

Manishimwe akomeza avuga ko iyo Inkeragutabara cyangwa Local defense zimufashe ntizimukubite zimena isambaza mu kimoteri mu gihe ku bandi bacuruza indi myaka nk’inyanya, imboga, intoryi babitwara bavuga ko babijyanye ku bitaro kandi ntibabigezeyo bakabyitwarira.

Undi mutegarugori ucuruza ibirayi ku mupaka avuga ko aba bagabo bataje kubacungira umutekano nk’uko bavuga ahubwo ko ari ibisambo. Yavuze ko yishyura amafaranga 5000 y’umutekano ntanahabwe inyemezabwishyu. Mbere ngo amafaranga y’umutekano yari 1000 gusa.

Niyonzima Rusagara ukuriye urwego rwa Local Defense mu murenge wa Gisenyi ahakana ibyo aba babyeyi bavuga. Yemeza ko nta ho Local Defense ihohotera umuturage.

Niyonzima avuga ko yiteguye kuzasura abaturage mu murenge wa Gisenyi hose kugira ngo amenye ko ibivugwa biriho hanyuma bafate ingamba. Niyonzima yongeraho ko biramutse bigaragaye ko hari Local Defense yahohoteye umuturage akurwa kuri uwo murimo. Yagize ati “Nibahumure, turi abagaragu babo kandi dushinzwe kubafasha.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu, Nyirasafari Rusine Rachel, akangurira abaturage kwegera ubuyobozi mu gihe babangamiwe n’imikorere y’inzego kuko nibabyihererana bitazakemuka. Yagize ati “bajye babijyana mu kagarai, nibidakemuka bajye mu murenge, nibatanyurwa baze mu karere.”

Inkeragutabara na Local Defense ni inzego zatowe n’abaturage kugira ngo babacungire umutekano.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka