Abaturage b’umurenge wa Jomba baracyahangana n’ibibazo batewe n’ibiza

Ikibazo cy’inzara, icy’icumbi n’umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Jomba utakiri nyabagendwa ku binyabiziga ni bimwe mu bibazo by’ingutu abaturage batuye uwo murenge bafite nyuma y’ibiza byagwiriye akarere ka Nyabihu.

Ikibazo cy’inzara, icy’icumbi n’umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Jomba utakiri nyabagendwa ku binyabiziga ni bimwe mu bibazo by’ingutu abaturage batuye uwo murenge bafite nyuma y’ibiza byagwiriye akarere ka Nyabihu.

Umuhanda Kabaya-Jomba uturuka ku bitaro bya Kabaya werekeza ku kigo nderabuzima cya Jomba ufite ibirometero bigera kuri 13 warangiritse bikomeye bitewe n’imvura nyinshi yagiye iwica kandi igushamo n’inkangu ku buryo bukomeye.

Kugeza ubu iki kibazo cy’umuhanda ntikirakemuka ku buryo bwiza kuko abaturage bavuga ko nk’iyo umubyeyi arembye cyangwa afashwe n’inda bikaba ngombwa ko bamujyana ku bitaro bisaba kumuheka mu ngobyi kubera ko nta modoka yaca mu muhanda uva ku kigo nderabuzima ugana ku bitaro bya Kabaya.

Ikibazo cy'inzara n'umuhanda ugana ku mavuriro gihangayikishije abaturage.
Ikibazo cy’inzara n’umuhanda ugana ku mavuriro gihangayikishije abaturage.

Kugeza ubu moto nizo zizana imiti ku kigo nderabuzima cya Jomba ziyikuye ku karere kubera ko umuhanda ugifite ubutaka bworohereye imodoka zitabasha kugendamo; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Jomba, Mutezimana Immaculée.

Muri ibi bihe hitabajwe imiganda yahuriyemo ubuyobozi bw’akarere, inzego za polisi na gisirikare ndetse n’abaturage ngo iki kibazo gikemurwe.

Harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bitarenze tariki 24/06/2012 ikibazo cy’umuhanda kizabe cyakemutse; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jomba. Ngo hasigaye ikibazo ku gice kikirimo inkangu muri rigore ariko ko hazashakishwa uburyo iki kibazo kizakemuka vuba.

Ku kirebana n’abaturage bafite ikibazo cy’inzara, umuyobozi w’umurenge wa Jomba avuga ko uwagira ubushobozi n’umutima utabara wese yabatabara akagira icyo atanga kuko icyo kibazo gihari.

Ibi bibazo byose yaba iby’inzara, iby’imihanda, iby’abantu bahitanywe n’ibiza, iby’imyaka yangijwe byabaye henshi mu duce tugize akarere ka Nyabihu bitewe n’ibiza by’imvura nyinshi byakagezeho, ariko by’umwihariko umurenge wa Jomba ni umwe mu yibasiwe.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 1 )

UMURENGEWAJOMBA UMUDUGUDU WA(KAGEGE) TURASABAKO AHATARUTSWE AMASHANYARAZI NAHO HAKWITABWAHO MURAKOZE/

DUKUZUMUREMYI JOSEPH yanditse ku itariki ya: 31-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka