Abaturage b’Intara y’Amajyaruguru barashimirwa inkunga bateye abacitse ku icumu

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, arashima ubuyobozi bw’uturere twose uko ari dutanu tugize iyo ntara kubera inkunga ishimishije abaturage babashije gukusanya bakayifashisha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Mu nama y’umutekano yateranye tariki 30/04/2013 mu karere ka Rulindo igahuza uturere twose tugize intara y’amajyaruguru, abari mu nama barebeye hamwe uko icyunamo cy’uyu mwaka cyagenze, uko kitabiriwe, n’uko ibiganiro byagiye bitangwa.

Mu bayagaragaye bishimishije ni uburyo muri uyu mwaka hatanzwe inkunga ishimishije izafasha abacitse ku icumu kwiteza imbere no kubungabunga inzibutso. Guverineri Bosenibamwe yasabye ko iyi nkunga yazakoreshwa neza ikabasha kugirira akamaro abo yagenewe, ibafasha kwigira.

Yagize ati “ndashima cyane uburyo uturere twagiye dukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Icyo nasaba ni uko iyi nkunga mwagerageza kuyikoresha neza igakoreshwa ibyo yatangiwe, kandi hakabaho no gukurikirana neza uburyo itangwa.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo asobanura aho imanza z'imitungo y'abacitse ku icumu zigeze.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo asobanura aho imanza z’imitungo y’abacitse ku icumu zigeze.

Amafaranga yakusanyijwe mu ntara y’Amajyaruguru angana na miliyoni 97, ibihumbi 446 na 627. Iyi nkunga yatanzwe n’abaturage ku giti cyabo, inzego z’ubuyobozi hamwe n’ibigo bikorera.

Akarere ka Rulindo katanze 9.251.035. Gakenke yatanze 16.066.400. Burera yatanze 24.321.160. Musanze yatanze 13.755.529 na Gicumbi itanga 31.052.493.

Abari mu nama basanze hari aho ibiganiro byatanzwe mu cyunamo bitagenze neza bitewe n’ubumenyi ababitanga babaga bafite,basaba ko ubutaha hazajya harebwa abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije mu kwigisha abaturage.

Mu kwezi kwa Mata, bimwe mu byaje ku isonga mu karere ka Rulindo, nk’ibihungabanya umutekano ni ibiyobyabwenge, kuba hari imanza z’imitungo y’abacitse ku icumu zitarangira, abagomba kwishyura bishyure n’ibindi.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 2 )

Aho mwakuye Imana izahore ihashyira, muzahahe muronke, kandi mubone ibyo mutanga nibyo mubika.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Bakwiye gushimirwa kuko intambwe bateye, si benshi babishoboye. Imana ibahe umugisha.

nshimiye yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka