Abaturage b’akarere ka Rubavu bafunguriwe American Corner

Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafunguye icyumba gitanga amakuru kuri icyo gihugu “American Corner” mu Ishuri Rikuru ryigisha iby’Amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) ishami rya Rubavu.

Afungura ku mugaragaro iyi nyubako, tariki 22/02/2012, ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Donald W Koran, yibukije ko icyo cyumba gishyiriweho abaturage bose b’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kubegereza ibikoresho bimwe na bimwe batagira no kubafasha muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

American Corner igizwe n’icyumba kirimo isomero ry’ibitabo byo mu Cyongereza n’Igifaransa, mudasobwa ziri ku muyoboro Internet, imfashanyigisho ziri kuri CD, amafilime n’ibindi; nk’uko Susan Falatko, ushinzwe imibanire myiza (public affairs officer) muri Ambasade yabitangaje.

Falatko yasobanuye ko American Corner izajya ifasha Abanyarubavu kumenya amakuru kuri Amerika ndetse bakazajya bahabwa inyigisho zitandukanye nko ku ihohoterwa, kwihangira imirimo, uburezi n’ibindi.

Yagize ati “byose ni ukunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda zayo zo kongerera Abaturarwanda ubumenyi”.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu akaba n’umuyobozi wa RTUC ishami rya Gisenyi yishimiye iki gikorwa kuko kizafasha abaturage n’abanyeshuri by’umwihariko. Yagize ati “American Corner ni igisubizo kuko izatwongerera ubumenyi mu cyongereza.”

Umuyobozi wa RTUC Gisenyi, Zulfat, na Ambasaderi Donard berekwa porogaramu ziri muri mudasobwa zo muri American Corner
Umuyobozi wa RTUC Gisenyi, Zulfat, na Ambasaderi Donard berekwa porogaramu ziri muri mudasobwa zo muri American Corner

American Corner izazana na gahunda yo kwigisha icyongereza itanga impamyabumenyi mpuzamahanga y’ururimi rw’Icyongereza (TOEFL); nk’uko Uwitonze Gilbert, umuhuzabikorwa wa American Corner yatangarije Kigali Today.

American Corner izajya ikora kuva 10h00 kugera 20h30 kandi muri week end hazajya hatangwa inyigisho zihariye ku bana no ku bantu bakuru.

Imirimo n’ibikoresho biri muri American Corner i Rubavu byatwaye amadolari y’Amerika ibihumbi 50; RTUC yo yatanze umusanzu w’inyubako.

Iyi ni yo American Corner yonyine iri mu Rwanda; izindi zari zarubatswe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (NUR) n’Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE) ariko ziza gufungwa kubera imicungire mibi.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

turashimira abayobozi na abaturage bakarere karubavu
mukomereze aho

yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

turashimira abayobozi na abaturage bakarere karubavu
mukomereze aho

agie yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Turashima iterambere mu karere ka Rubavu bakomereze aho. Turashimira RTUC amajyambere yazanye mu Karere ka Rubavu

mukundwa esperance yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

I like Yankees

Gaby yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka