Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barasabwa gukoresha ubutaka neza

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin arasaba abaturage batuye akarere ka Nyamasheke gukoresha neza ubutaka bwabo baburinda isuri kuko ari bwo butunzi fatizo bwabageza ku iterambere rirambye.

Ibi Guverineri Kabahizi yabitangarije ahitwa ku Buhinga mu karere ka Nyamasheke ubwo yagiranaga ibiganiro n’abaturage b’imirenge ya Bushekeri, Ruharambuga na Kagano yo muri aka karere tariki 31/10/2012.

Uruzinduko rwa Guverineri Kabahizi muri iyi mirenge rwari rugamije kuganira na bo ku ngamba zatuma bashyira mu bikorwa neza gahunda za Guverinoma, kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse no kubakangurira kubungabunga umutekano.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye akarere ka Nyamasheke uburyo gakomeje kwitwara neza mu ruhando rw’imihigo kuko kugeza ubu ari ko ka mbere muri iyi Ntara ndetse mu isuzuma ry’imihigo riherutse, kaje ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’igihugu.

Abaturage baje kwakira Guverineri ari benshi.
Abaturage baje kwakira Guverineri ari benshi.

Umukuru w’Intara y’iburengerazuba yabwiye aba baturage ko bakwiriye kwitabira gahunda yo kurinda ubutaka kuko ari ishingiro ry’ubukungu burambye, bityo bakaba bakwiriye kuburwanyaho isuri kugira ngo babone umusaruro uhagije.

Guverineri Kabahizi kandi yasabye abo baturage gufata iya mbere mu rugamba rw’imihigo, buri wese akabigiramo uruhare, kandi abaturage bose bakarangwa no kwitabira umurimo.

Umukuru wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendant Seminega Jean Baptiste yakanguriye abaturage kubungabunga umutekano birinda intonganya hagati yabo, birinda gukoresha ibiyobyabwenge n’ibiyoga by’ibikorano ndetse bagakaza amarondo bahereye ku mudugudu.

Guverineri Karambizi yari aherekejwe n'abakuriye inzego z'umutekano.
Guverineri Karambizi yari aherekejwe n’abakuriye inzego z’umutekano.

Ikindi uyu muyobozi wa police yibukije ni uko abaturage bakwiriye gukanguka bagahangana n’icuruzwa ry’abantu rimaze gufata indi ntera muri iyi minsi.

Uru ruzinduko rwa Guverineri Kabahizi Celestin n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara rwari muri gahunda ye y’iminsi ine yiyemeje kumara agenderera uturere twa Nyamasheke na Rusizi hagamijwe kuganira n’abayobozi ku nzego zose muri utwo turere ndetse no kubonana n’abaturage bahatuye.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni guverineri kabahizi cyangwa Karambizi, Mushobora gukosora inkuru niba mwishye, kereka niba agira amazina abiri, ariko aribyo byaba byiza hose muyakoresheje, mukwirinda urujijo kubaba batamuzi

ok yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka