Abaturage 93,5% b’akarere ka Ruhango ntibaragerwaho n’amazi meza

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK ) guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010, bugashyirwa ahagaragara muri Kamena 2012, bugaragaza ko abaturage ba karere ka Ruhango abagera kuri 93.5 % batabona amazi meza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwemeza ko bufite icyibazo cy’amazi ariko bugahakana ibyavuye muri ubu bushakashatsi buvuga ko imibare itangazwa n’ubu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye no kugabanya ubukene binyuze muri gahunda z’iterambere atari yo.

Abaturage babona amazi bayakuye ahantu kure cyane kandi mabi, ariko ubu bushakashatsi imibare bwatangaje si yo; nk’uko bitangazwa na Twagirumukiza Epimaque, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu.

Nubwo icyi kibazo cya mazi cyugarije aka karere, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ubu burimo guhangana nacyo ku buryo mu minsi micye kizaba cya cyemutse.

Mu rwego rwo kugikemura, ubu mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, akarere ka Ruhango gateganya kuzasohora miliyoni zisaga 203 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwegereza abaturage amazi meza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo cy’amazi meza kirahangayikishije mu Karere ka RUHANGO, hari Aho usanga abaturage bakora ibirometero 5 ngo bashyikire ayomazi. Kubonera abaturage amazi meza bikwiye kwihutishwa mbere y’umuriro kuko amazi meza ni ubuzima rwose.

SEGATASHYA yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Niba na Ruhango yabonye ababakorera ubushakashatsi bityo ibibazo byabo bikagera ahagaragara!!! Mu karere ka Nyanza ho ni akahomamunwa kuko na mazi make akarere ka Ruhango gafite bayavanye mu karere ka Nyanza kandi abaturage ba Nyanza ntayo bagira. Ibaze kubona umuntu aza iwawe akitwarira amazi kandi nawe uyakene!!! Umuriro w’amashanyarazi nibura Ruhango iragerageza ariko Nyanza, umwaka ugiye gushira amapoto ashinze nta rushinga, nta muriro!!!

jfdfsdf yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka