Abaturage 10 muri miliyoni 1 n’ibihumbi 800 ni bo bagaragaje ko badashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Inteko Ishinga Amategeko igiye gutora itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga, mu rwego rwo guhindura ingingo y’101 yaryo yakumiraga kongera kwiyamamaza kwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma ya 2017; kuko abaturage bagaragaje ko bakimushaka.

Nyuma yo gutangaza raporo y’ibyavuye mu biganiro inteko yari imazemo ibyumweru bitatu igirana n’abaturage b’ingeri zose ku ihindurwa ry’ingingo y’101, abadepite n’abasenateri banzuye ko Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga igomba guhita ishyirwaho, nk’uko abaturage ngo basabye ko iyo ngingo y’101 ihindurwa.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yanzuye ko hajyaho Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanzuye ko hajyaho Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga.

Inteko Ishinga Amategeko yasanze bibaye ngombwa gutangiza igihembwe kidasanzwe cyo gutora itegeko rishyiraho Komisiyo, kuko yari ishoje igihembwe gisanzwe muri uku kwezi kwa Kanama.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yagize ati ”Iyi komisiyo nta badepite bazayibamo, ahubwo igomba kuba igizwe n’abandi bantu bazadufasha gusuzuma n’izindi ngingo zikeneye kuvugururwa”.

Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 ari bo bitabiriye ibiganiro ku ihindurwa ry’ingingo y’101; aho abafashe ijambo hafi ya bose basabaga ko Perezida Kagame yagenerwa manda zitagira umubare, kugeza ubwo we azivugira ko atagishoboye kuyobora abanyarwanda.

Abaturage 10 ngo ni bo bonyine banze ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa, nk’uko raporo y’Inteko ibigaragaza.

Abadepite bavuze kuri raporo y’ibyavuye mu rugendo bakoze, basabye ko iyo raporo yakongerwamo amarangamutima abaturage bagaragaje, aho bamwe bavugaga ko ‘Perezida Kagame natemera ubusabe bwabo bwo gukomeza kubayobora, bazabitangira ikirego’.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye irekurwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake Emmanuel, Abo banyamahanga nabo bajye bakurikiranwa baba bashaka kudusubiza inyuma no kudutesha umwanya, utakwishe aragucyerereeza, ukuri ntigutsindwa !

Alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

ndahamyako iyongingoyahinduka. ariko,siyoyonyine yagahindutse.

yusufu yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka