Abatunze imodoka nini barasabwa guha agaciro ubuzima bw’abazitwara

Polisi y’Igihugu irasaba abafite imodoka nini zitwara imizigo, guha agaciro imitungo yabo n’ubuzima bw’abashoferi bazo, aho kubisumbisha amafaranga.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo, aganira n'abashoferi b'imodoka nini
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo, aganira n’abashoferi b’imodoka nini

Byatangajwe nyuma y’aho bamwe mu bashoferi batwara imodoka nini zitwara imizigo, bamenyesheje Polisi ko zimwe mu mpanuka bakora ziterwa no kwikorera ibintu birenze ubushobozi bw’imodoka ndetse n’umunaniro kuko bakora amasaha menshi nta kuruhuka.

Hari mu bukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro, mu Ntara y’Iburasirazuba, bukaba bwarakorewe mu Karere ka Bugesera, mu bashoferi batwara imodoka nini ziganjemo izikorera imicanga ikoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege cyubakwa muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bimwe mu bibazo abatwara imodoka nini babagejejeho bahura nabyo bishobora gutera impanuka, harimo abanyonzi bagenda bafashe ku modoka inyuma, abaturage babangiriza imodoka, kompanyi bakorera zibategeka gupakira ibiro birenze ubushobozi bw’imodoka, ibibazo by’ibyapa ndetse n’umunaniro kubera gukora bataruhuka.

Yongeraho ko nyuma yo kumva ibibazo by’abashoferi, hari ibyahise bibonerwa ibisubizo, ariko nanone ngo hakaba hari ibindi bagiye kuganira na kompanyi zibakoresha.

Asaba abatunze imodoka nini guha agaciro imitungo yabo n’ubuzima bw’abazitwara, aho kureba inyungu y’amafaranga gusa.

Ati “Bakwiye gufata agaciro k’imitungo yabo (imodoka zabo) n’ak’abazitwara ntibabisumbishe amafaranga. Bumve ko badakwiye kwiteza akaga cyangwa ngo bagateze abandi igihe habaye impanuka, birinda gushaka amafaranga menshi mu gihe gito gishobora kubateza ibibazo.”

Ni ubukangurambaga bwabaye ku wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, muri gahunda ikomeje ya Gerayo Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka