Abatunganya amashusho mu Rwanda bifuza imikoranire n’abashoramari

Bamwe mu batunganya amashusho mu Rwanda barasaba abashoramari kubegera bagakorana, bakabashoramo amafaranga kuko byerekana ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyane cyane iyo binyuze mu ndirimbo zigaragaza amashusho, kandi na bo bakaba babibonamo inyungu.

Eazycuts uri ibumoso na Oscados, bahamya ko amashusho akorerwa ubu mu Rwanda yujuje ibisabwa
Eazycuts uri ibumoso na Oscados, bahamya ko amashusho akorerwa ubu mu Rwanda yujuje ibisabwa

Mu kiganiro Ihirwe Eloi uzwi nka Eazycuts na Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados babizobereyemo bagiranye na KT Radio, bavuze ku rugendo rw’abatunganya amashusho, aho mu myaka 10 ishize abashakaga gukora amashusho meza y’umuziki n’ibindi, bahamagaraga abahanga mu gutunganya amashusho (video director) bo hanze cyangwa Abanyarwanda bakajya hanze kubashaka.

Eazycuts yagize ati “Mbere nk’abahanzi bakoraga amashuho bayakoreye hano wasangaga atari meza, yewe hari urwego atageragaho kuko hari amatelevizo yo hanze atakinaga ibihangano byo mu Rwanda kuko bitagejeje ku rwego fatizo”.

Ibyo kuri ubu byarahindutse kuko ibihangano bikorwa byazamutse, nk’uko akomeza abisobanura “Ugereranyije amashusho ya kiriya gihe n’ay’ubu biratandukanye. Yaba mu bushobozi ndetse n’ubumenyi byarazamutse bituma ibyo dukora biba byiza kurushaho ariko ubushozi bwo kugura ibikoresho buracyari buke”.

Basobanuye ko ubu nta Munyarwanda ukeneye kujya mu bihugu duturanye gushaka abamukorera video kuko izo Abanyarwanda bakora ubu ziri ku rwego rumwe, ariko ikibura ari ubushobozi bwo kugura ibikoresho byiza kurushaho.

Abo banyamashusho bati “Icyo dusaba ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ni uko bashyira amafaranga muri ibi bintu tukubaka ubushobozi kugira ngo tubashe kuvuga u Rwanda neza uko bikwiye. Amashusho si mu muziki gusa ahubwo n’ibindi yaba ubwiza nyaburanga n’imiterere by’igihugu n’ubuhanga bw’ibindi bihangano abanyarwa dukora, ibi byose bigaragara mu mashuhso meza dukora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka