Abatubahiriza amategeko mu bizami bya ’permis’ ngo gereza irabategereje

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ateguza gereza abakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga batazita ku mategeko.

Abakora ibizamini by'impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga basohoka muri Stade Amahoro aho babikoreye ku wa mbere
Abakora ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga basohoka muri Stade Amahoro aho babikoreye ku wa mbere

Ku wa 03 Ukuboza 2018, abakandida babarirwa mu magana mu mujyi wa Kigali bakoze ibizamini bibahesha impusha z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe muri bo baganiriye na Kigali today bavuga ko bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bagamije gusa kuva mu bushomeri.

Uwitwa Wibabara agira ati ”Nta kindi kigamijwe ni ukubera ikibazo cy’ubushomeri buhari, kuko umuntu aravuga ati ‘mbaye mfite iyo perimi sinabura ikiraka kuri moto”.

Nshimiyimana nawe akomeza agira ati ”Akazi ni ko gatuma abantu benshi bashishikarira gukora ibi bizamini, abantu benshi bakubaza niba ufite uruhushya rwo gutwara, waba utarufite ukaba utakaje amahirwe”.

Ku rundi ruhande, hari ababona kumenya amategeko y’umuhanda nk’uburyo bwagutse bwo gushaka imirimo ariko batibagiwe no kurinda umutekano w’abagenda mu mihanda.

Uwitwa Ndayahoze agira ati ”Buri muturarwanda uciye akenge yari akwiriye kuba azi amategeko y’umuhanda, byagakwiye kuba itegeko”.

Hari n’abantu bemeza ko bajya babona abatwara ibinyabiziga nta mpushya zo kubitwara bagira.

Ministiri Johnston Busingye nawe agaragaza ko hari abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bareba inyungu imwe gusa yo kubona akazi, ariko badatekereza uburyo baha agaciro ubuzima bw’abantu.

Ati ”Ntabwo numva ukuntu umuntu yakorera uruhushya yamara kurubona agahinduka ikibazo, niba ugendesha ikinyabiziga uvuga ngo ‘abagendesha amaguru muragowe’ hari irindi shuri ryitwa gereza uzajya kwiga”.

Ministeri y’Ubutabera ifatanije n’izindi nzego bavuga ko bohereje umushinga w’Itegeko mu Nteko, usaba gukaza ibihano ku bantu batwara nabi ibinyabiziga.

Guhera mu mwaka utaha wa 2019 Polisi y’u Rwanda izajya yandikira amanona 100% buri muntu wese utarakora amakosa mu gihe cy’umwaka, ariko ikajya imukata make make bitewe n’ikosa akoze.

Umuntu uzasigarana zero azajya ahita yamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mwibuke kufunzwe ntaterambere yagira ESE ufitumuryango ntuzaharenganira nibariwe waruwugize?mwibukeko umunyagihugu arumwana wareta umuryango nubura mituelle uzafashwa nande?mugerageze koroshya ibihano hajye harebwa nyirabayazana yibyabaye

jean yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

mukomere,bavandimwe abenshi tuziko ubuzimabwumuntu buhenze ariko kdi ubuyobozi bwibukeko igihano kirenzurugero nacyo gishobora guhombya igihugu ahokwihuta gufunga ngonibufitumuryango usigare wangara ube umuzugo kuri leta nugonze Wenda ari accident isanzwe harebwa buryoki abantu Bose bajya bahabwa inyigisho zogukoreshumuhanda kukompamyako ntawagonga mugenziwe abishaka ntanuhabwa permi atakorewe isuzuma.

jean yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

hazamburwa benshi. abo babivuga nuko bafite ubudahangarwa bwo kudafatwa naho ubundi nibo bazaba abambere bazamburwa impushya

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Muraho neza? nkamwe ijisho rya rubanda muzatubarize mu babishijwe impamvu abandikishije permit bamaze hafi umwaka batarazibona. thx

kalisa yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ariko ibintu byo guhora Busingye akangisha abantu gereza akwiye kubireka cyangwa abamutegeka bakabimubuza kuko birakabije rwose! Abanyarwanda ntibakwiye kuba bakiri ahongaho kuko bihagije kubamenyesha amategeko ariko utayabakangisha buri mwanya.

Ikindi ni uko uyu mugabo akwiye kwibutswa ko isi idasakaye kandi ko nawe ari munsi y’ijuru n’ubwo ari minister uyu munsi...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

uwo mugabo uwora udukangisha gereza yibagiwe ko reta ifite inshingano yokwigisha kuruta guhana gereza yo uyumunsi ni njye ejo niwe kd ibyo atwifuri ni bigirirweho100fois

james yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

ibyomuzanye nibiki se ariko abakene muzadukiniraho kugeza ryari bazarukwake nawe

mbega yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka