Abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutseho 20-30%

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutse bigaragara mu byumweru bibiri bishize, ari yo mpamvu n’umubare w’abandura icyo cyorezo wagabanutse.

Minisitiri Shyaka asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19
Minisitiri Shyaka asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19

Yabivugiye mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, kikaba cyari kigamije kureba uko icyo cyorezo gihagaze mu gihugu n’uko ibikorwa bigifunze byafungurwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo byatewe n’uko abaturage muri rusange bamenye akamaro ko kwirinda Covid-19.

Agira ati “Bigaragara ko hatewe intambwe igaragara mu kwirinda mu baturage, urebye mu byumweru bibiri bishize haba mu kwambara neza agapfukamunwa, ibinyabiziga bigenda nyuma y’amasaha, haba ku guhana intera, haba n’abajya mu tubari n’abadufungura mu buryo butemewe usanga abatubahiriza ayo mabwiriza baragabanutseho hagati ya 20-30%”.

Yongeyeho ko ibyo bigenda bigerwaho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, by’umwihariko Polisi y’Igihugu, bituma abatubahiriza amabwiriza bagaragara kurushaho bakagirwa inama.

Arongera ati “Urebye nko muri iki cyumweru n’igishize, abatubahiriza amasaha yo kuba abantu bari mu ngo uretse abemerewe kugenda, byagabanutseho 45%. Ibyo turabikesha kandi ko Abanyarwanda muri rusange bamenye ko kwirinda ari ibyabo”.

Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko mu masoko yo hirya no hino mu guhugu hagaragara ubucucike hashyizwe za komite zishinzwe gukumira Covid-19, zikaba zifite inshingano zo kureba uko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa, ibikenewe nk’amazi n’isabune bikaboneka, ibyo na byo ngo byagize uruhare rukomeye muri iryo gabanuka.

Icyakora Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo izo mbaraga zose zakoreshejwe bigatanga umusaruro, ngo urugamba rurakomeje.

Ati “Nubwo tuvuga ko hari imbaraga nyinshi zikoreshwa, ntabwo turagera iyo tujya. N’ubu haracyari abantu bake bake batubahiriza amabwiriza uko bikwiye bakiyibagiza ko icyorezo kigihari. Turasabwa gukomeza kwirinda, buri muntu wese akabigira ibye, cyane ko uwubaka urwe adasigana”.

Mu minsi ine ishize, mu Rwanda umubare w’abandura Covid-19 buri munsi uba uri munsi y’abantu 10, ahubwo abakira bakaba ari bo benshi, cyane ko kugeza ubu abakize ari 66%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka