Abatsinze amarushanwa yateguwe n’Urwego rushinzwe Intwari bamenyekanye

Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ibyavuye mu marushanwa y’indirimbo n’imivugo, ruboneraho gushimira buri wese witabiriye ayo marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’u Rwanda. Ibyo bihangano kandi byigisha, bikanakangurira Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

Urwo rwego rwatangaje ibihangano bitatu bya mbere muri buri cyiciro. Muri rusange rwakiriye imivugo 61. Nyuma y’ijonjora ku bufatanye n’Inteko y’Umuco na Federasiyo y’abahanzi mu Rwanda, imivugo itatu ya mbere yatoranyijwe ni:

1. Ndikeshe Nzikesha wa Uwanyirigira Josiane
2. Imvune zabo, Imvano z’Ibyiza wa Uyisaba Pascaline na Ndizihiwe Erick
3. Isoko Nkesha iyi nseko wa Murara Aimé Prince

Urwego rwakiriye kandi indirimbo 55. Nyuma y’ijonjora ku bufatanye n’Inteko y’Umuco na Federasiyo y’abahanzi mu Rwanda, indirimbo eshatu za mbere zatoranyijwe ni izi zikurikira:

1. Turate Intwari ya Bahoze Diane
2. Mwabaye Intwari ya Karasira Clarisse
3. Umuco w’Ubutwari ya Tuyisenge Jean de Dieu (Intore)

Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruvuga ko n’ubwo aba ari bo bahize abandi, rwashimye ibihangano byinshi birenze ibi bikwiye gutangarizwa Abanyarwanda. Urwo rwego rurashishikariza bene byo gukomeza inganzo nziza iteza imbere umuco n’indangagaciro cyane cyane iy’ubutwari no kubitangariza Abanyarwanda mu buryo basanzwe bakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye byimazeyo abatsinze iri rushanwa ry’imivugo n’indirimbo bisingiza ubutwari bw’ingabo z’uRwanda.
Abataratsinze mukomeze muhange cyane kurushaho kuko ntituzazivuga mumarushanwa gusa
Kuko ibigwi byiza byazo biduhoramo
Murakoze

Minani Ephrem yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka