Abatepite ba Uganda basanga uko abahoze mu mashyamba bakirwa mu Rwanda ari isomo kuri bo
Abadepite bo mu gihugu cya Uganda barashima uburyo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakiyemeza kugaruka mu gihugu bakirwa n’abandi Banyarwanda, nyamara bamwe muri bo baba bashobora kuba bafite amateka atari meza ku misozi bavukaho.
Ibi byavuzwe na Hon. Simon Mulongo, umudepite mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa gatatu tariki 03/04/2013, ubwo itsinda ry’abadepite b’abanya Uganda basuraga ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi mu mitwe itandukanye yijtwaje intwaro, kiri i Mutobo mu karere ka Musanze.
Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’iki kigo, aho bagaragarijwe ko uhageze abanza agahabwa iminsi mike yo kujyana umuryango we ku musozi aho akomoka, ubundi akagaruka gukurikirana inyigisho zimufasha kongera kwiyumva mu muryango nyarwanda, aba badepite babajije ibibazo bitandukanye.

Hon. Mulongo, yavuze ko batangajwe n’ uburyo nyuma yo kumara amezi atatu i Mutobo, aba bahoze ari abarwanyi basubira mungo zabo, ntawe ubaherekeje, kandi bagerayo ntibagirirwe nabi n’abo bahasanze.
Ati: “Bamwe muri aba bashobora kuba barakoze Jenoside. Nyamara ngo barataha nta nkomyi, haba hari ufite ibyo aregwa akabona gukurikiranwa n’ubutabera nyamara abaturanyi bo nta rugomo bamukoreye”.
Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, avuga ko atari abaturanyi gusa bishimira intambwe u Rwanda rugezeho muri gahunda zitandukanye harimo no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, ahubwo ko hari n’abifuza ko aya masomo yahabwa n’abatari Abanyarwanda.
Ati: “Abayobozi mu bihugu bitandukanye baradusuye, bamwe bakadusaba ko twatanga amasomo no ku bandi bantu nk’aba batari Abanyarwanda”.

Sayinzoga, yongeraho ko ibyo iki kigo gikora bishobora kubera urugero ibindi bihugu, gusa ngo u Rwanda rufite umwihariko udashobora gusangizwa ibindi bihugu, bityo bakaba bataterura ibibera i Mutobo ngo bajye kubitereka mu bihugu byabo uko byakabaye.
Ati: “Dufite amateka yacu yihariye, imiterere yacu. Nk’ubu tuvuga ururimi rumwe duhuriyo twese nk’Abanyarwanda, umuco umwe, ubuto bw’igihugu cyacu hakiyongeraho n’amateka yacu nta bandi bayafite kandi nayo ni isomo twize”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kwakira abanyarwanda baba bashyize intwaro hasi bagataha ni ikintu kimwe ukwacyo,baba bagomba kwakirwa na commission ibishinzwe nta kindi yitayeho,ibindi byo gukurikirana niba nta byaha byakozwe birekerwa ubutabera,kuko umuco wo kudahana mu rwanda twiyemeje kuwurandura,ubundi uwakoze nabi agahanwa agasubizwa muri societe kandi akaba umuturage mwiza.
Ntagihe tutazaba intangarugero erega..kandi byose bifite aho biva..Inyana ni iya mweru..Imana ikomeze itange amanota ku gihugu cyacu dukunda..
Isomo riratangwa n’uko tutumva, Intangarugero hose, bravo Rwagasaboo..