Abategura #MissRwanda2021 biseguye kubera umuteguro w’agaseke utavuzweho rumwe
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 batangazaga abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bazakomeza mu irushanwa, hagaragaye uduseke twubitse twari twateguwe mu rwego rwo kurimbisha ahaberaga uyu muhango. Icyakora utwo duseke ntitwavuzweho rumwe n’abarebaga aya marushanwa nk’uko babigarutseho ku mbuga nkoranyambaga.

Abanenze iyi mitegurire bavuga ko umuteguro mwiza cyangwa se umutako mwiza ari ufite igisobanuro, bakaba batabona igisobanuro cy’ubwo buryo bw’agaseke gacuritse, bamwe ndetse bakaba bavugaga ko byaba bihabanye n’igisobanuro cy’agaseke n’uko gakoreshwa mu muco nyarwanda.
Hari abatanze ibitekerezo bagira bati “Igiseke cyubitse kiba cyamennye, kirimo ubusa." Undi yagize ati "Igiseke kizwi nk’ikibika ibanga kigapfundikirwa kikazapfundurwa n’ukigenewe. Iyo umuntu yohererezaga undi ituro runaka mu giseke ntawundi wamenyaga ikirimo."

Muganga Rutangarwamaboko uzwiho kugira ubumenyi mu byerekeranye n’umuco w’Abanyarwanda, yabwiye Kigali Today ko na we asanga ibyakozwe byo gutegura igiseke kirangaye bihabanye n’umuco nyarwanda kuko ubusanzwe igiseke gipfundikiye gisobanura kugira ibanga.
Naho kuba hari abashobora gukoresha igiseke nk’umutako gusa batagamije kubijyanisha n’umuco, Rutangarwamaboko yavuze ko ibyo bidashoboka kuko ntawe ukinisha ibintu bifite icyo bisobanura ngo abikoreshe uko yishakiye.
Yatanze n’inama ko abategura ibikorwa nk’ibi byerekeranye n’umuco w’u Rwanda kandi bitegurwa mu izina ry’u Rwanda bajya begera ababisobanukiwe bakabagira inama y’uburyo byakorwamo.
Nyuma y’izi mpaka zitandukanye, abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 banditse kuri Twitter bati "Nk’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n’ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere. Ibyagaragaye ko bitagenze neza bijyanye n’umuteguro (decoration) mu gutangaza abakobwa batsinze amajonjora y’ibanze muri #MissRwanda2021 bizakosorwa ubutaha. Turabashimira ku bitekerezo byiza mukomeza kuduha.
Umutako mwiza, umuteguro mwiza ni ufite igisobanuro. @MissRwandaDotRW mwashatse kutwereka iki mu giseke cyubitse umutemeri wacyo uri iruhande?Mumfashe nsobanukirwe bitaba ari uwateguye yibwira ko harimo “innovation”. Igiseke cyubitse kiba cyamennye, kirimo ubusa. @RuzindanaRUGASA pic.twitter.com/Vz8UrkP1Jm
— NKURANGA Alphonse (@Nkurangalphonse) February 20, 2021
Nk'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, duhora twiteguye kwakira inama n'ibitekerezo byubaka. Turabashimira ko mukomeje kuduha ibitekerezo byubaka kuko ni cyo gituma irushanwa rikomeza kwaguka no gutera imbere....[1/2] pic.twitter.com/LHdbVPHfJ5
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) February 21, 2021
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|