Abatega imodoka mu muhanda Rubavu-Karongi barinubira amafaranga bishyuzwa adahwanye n’urugendo baba bakoze

Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko bahura n’akarengane mu kwishyuzwa amafaranga atandukanye n’ingendo bakora, ibyo bakabishinja ibigo bitwara abagenzi.

Ikibazo cyatangiye kugaragazwa n’abaturage kuva aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rushyiriyeho ibiciro n’ibyapa byo guhagararaho, abagenzi bakaba bavuga ko ibyapa byashyizweho na RURA bitubahirizwa.

Ubuhamya Kigali Today yahawe n’abarenganyijwe bugaragaza ko ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyakuyeho ibyapa byashyizweho na RURA bikaba intandaro yo guca amafaranga menshi abagenzi gishingiye ku byapa byishyuza amafaranga menshi.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today agira ati, « Uba uvuye nk’i Rubavu ugiye i Kivumu bakagukatira itike yo kugera nko mu Gisiza, ibi bituma amafaranga yiyongera kandi atari uko uza gukora uru rugendo. »

Undi agira ati "Nkatishije itike yo kuva i Karongi njya i Kayove bankatira iya Kivumu ubwo banca 2000frs, mbajije umu agent ambwira ko bari guhomba bakabura n’ayo bahemba bakozi."

Uwitwa Iremishaka Pascal avuga ko yavuye ahitwa mu Gisiza agiye i Kayove bamuha itike yanditseho Congo-Nil -Kayove.

Undi mugenzi avuga ko abandika amatike birengagiza ibyapa bizwi byo hagati byemejwe na RURA ndetse hagatangazwa n’ibiciro byo kugera kuri ibyo byapa, ariko bikaba byirengagizwa kugira ngo ba nyiri imodoka babone amafaranga menshi, nyamara bigahombya abagenzi.

Agira ati, "Ejo navuye i Rubengera nerekeza i Gisiza bankatira kuva Kayenzi mbajije ngo Rubengera ntirimo ndumirwa. Ubu bujura burateguye kandi si byo rwose."

Uyu mugenzi avuga ko ubuyobozi bwa RURA bwagombye kuganira n’ibigo bitwara abagenzi bakareba niba hari amakosa arimo agakosorwa aho kwivumbura ku byemezo bya RURA kuko bigira ingaruka ku muturage.

Abagenzi bavuga ko ibi bibazo byo guhendwa n’ibigo bitwara abagenzi bikunda kubabaho biri kumwe no kutagarurirwa amafaranga bitwaje ko ibiceri byabuze.

Hari uwagize ati "Ni kibazo kandi benshi baraharenganira bagaceceka, hari n’ukubwira ngo niba nta biceri ufite nugaruka nibwo nzakugarurira cyangwa usigare, ugahitamo kuyahomba kandi aba yakubaze kare. Ikindi abakozi ba Kivu Belt bavuga ko icyapa cya Kayove, Gakeri na Rubengera babikuyeho kandi RURA yarabishyizeho."

Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi basaba ibigo bitwara abagenzi kuganira na RURA aho kubazamuriraho ibiciro bagahendwa.

Bagize bati "Niba bahomba bakwegereye RURA ikabafasha ariko bakareka kutwiba, bimaze kumbaho ubugira kabiri ntegera Gisiza-Rubavu bakanca aya Congo- Nil-Rubavu."

Kigali Today yegereye Bimenyimana Innocent ushinzwe ibyerekeranye n’ingendo mu isosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt ikaba n’imwe mu zishyirwa mu majwi ko zihenda abagenzi, avuga ko hari ibyapa badahagararaho kubera ko bitinza imodoka mu nzira.

Ati, "Guhagarara kuri buri cyapa byatinzaga imodoka mu nzira bigatuma abagenzi binuba, bituma duhitamo ibyapa duhagararaho n’ibyo tudahagararaho."

Abajijwe impamvu batubahiriza ibyapa nk’uko byashyizweho n’amabwiriza ya RURA, Bimenyimana avuga ko ibyapa bishyirwaho ariko hari imodoka zibihagararaho nka "Twegerane" ariko bo badashobora kubikurikiza kuko ari ‘Express’.

Anthony Kulamba ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA avuga ko kuzamura ibiciro ku bagenzi bitemewe, avuga ko abagenzi aho bahuye n’ibibazo bagomba kujya babigaragaraza bigakosorwa.

Agira ati, "Uyu munsi hari umuturage watugaragarije ikibazo cy’ibiciro no kurenza abagenzi mu kigo cya Kivu Belt kandi twababwiye ko bitemewe, tugiye kubikurikirana kandi n’abandi bajye baduha amakuru tubikurikirane dufatanyije n’ihuriro ry’ibigo bitwara abagenzi."

Abagenda muhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko ubarizwamo ibyapa bitandatu bidakurikizwa uko bikwiye birimo, Rubavu-Gakeri, Rubavu-Nkomero, Rubavu-Gisiza, Rubavu-Congo –Nile, Rubavu-Rubengera, Rubavu-Karongi. Abagenzi bavuga ko kuba ibyo byapa bitubahirizwa bituma bacibwa amafaranga menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwo rura yakongera imodoka muri uriya Miranda rubavu karongi Kubota NGO bigabanuke

Eugene yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

RURA YAKABAYE IKORA UBUGENZUZI BUTUNGURANYE KU IYUBAHIRIZWA RY’IBICIRO KUKO ICYO KIBAZO CY’IBICIRO BY’INGENDO BINYURANYE N’IBYO RURA YATANZE KIGARAGARA HENSHI. URUGERO: KABARORE GABIRO NI 180F ARIKO UBU TWISHYUZWA 300F.

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ibi bibazo biri henshi. Uwababwira ibibera munmuhanda Muhanga -Kibangu. Rura yavuzeko tugomba kwishyura 1100 ariko igitangaje batwishyuza 2500 yose .

Arias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Rwose natwe dukora ingendo karongi Nyamasheke turakomerewe mudutabare, aba agents batwima ama tickets kugirango bace menshi ex: Mubuga-Mugonero ubusanzwe ni 300 ariko baduca 500frw kdi atagira tickets rwose ibyiza Rura yadukoreye aba agents bakata tickets zingendo baratubangamira cyanee murakoze cyane

Musabyimana Bonaventure yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka