Abatanzaniya 76 birukanywe bitwa Abanyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo
Mu nkambi ya Kiyanzi irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, hari hari n’Abatanzaniya 76 birukanwe mu gihugu cyabo bitiranwa n’Abanyarwanda. Kuri uyu kuri uyu wa 14/09/2013 basubijwe mu gihugu cyabo.
Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi ((MIDMAR)) ifatanije n’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusumo babagejeje ku mupaka wa Tanzaniya bakabashyikiriza abinjira n’abasohoka bo ku ruhande rwa Tanzaniya.

Gusubiza aba Batanzaniya iwabo bibaye nyuma y’uko abayobozi bagize ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) basuye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe bakabihanganisha bakaza no kugezwaho uburyo aba Batanzaniya birukanywe hamwe n’Abanyarwanda.

Kugeza ubu mu nkambi ya Kiyanzi hari Abanyarwanda bagera ku 3200 birukanywe muri Tanzaniya. Ku mupaka wa Rusumo kandi hakomeje kuza abandi Banyarwanda birukanwa muri iki gihugu cya Tanzaniya.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko abo bantu bashinzwe ubunyamabanga buhoraho bwa EAC, bamaze kubona ko hari n’abatanzania kavukire birukanwa iwabo, ntabwo babonye ko ibyemezo bya president wa Tanzania bitarimo ubushishozi ?????? Mubona uwo mugabo yagira inama yuzura????Ntawukubita umwana w’umuturanyi iyo ashaka umubano mwiza, uramumuregera!!!!!!!!.
Abamuyoborera se bo, kunzego zo hasi, nta bushishozi bagira, kandi bari hafi y’abanyagihugu bato?????Ngo bakosore ahagoramye!!!!!!
Ariko se, identité/identity y’umunyarwanda ni isura ye ?????? Ko nabonye amoko y’abatanzania (wacaga, wamburu warusha, warangira, wanzinza n’abandi) basa n’abanyarwanda bamwe. -wabafata bose ukabirukana?????
Jyewe nabaye Tanzania,twari tubaziho kubaha, no kumva ko ikiremwa muntu kidakwiriye kubuzwa amahoro ntampamvu.
Ngirango uwo murage wajyanye na NYERERE n’abanyeshuli be bake bakiriho; abasigaye ni wajanja, wenye ujuzi na ujuwaji; rakini hakiri na kufikiria mambo ya kesho - - — --- -------ngirango twabyibagirwa.
NB:Abahanga banditse kugihugu cy’abafaransa(France)baravuze bati: GENERAL DEGAULE yarapfuye, asigira igihugu ke izina ryiza n’umurage mwiza; ariko bakurikije abamusubiriye bose, basanze ntawateye ikirenge muke!!!!!!!!Bati :dutegereze yenda imyaka ijana(100)hazavuka indi ntwari mubufaransa. None na Tanzania nyuma ya NYERERE, nibategereze imyaka ijana yenda havuka uzi icyo identity/identité bivuga.