Abatangiye Itorero basabwe guhuza ubumenyi n’uburere, bakubaka igihugu

Abanyeshuri batangiye Itorero mu Karere ka Nyamasheke basabwe n’abayobozi kuzubakira ku bumenyi bafite n’ubwo bazahabwa mu kuba Abanyarwanda bazima bakunda kandi bakorera igihugu cyabo.

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ubwo hatangizwaga iri torero mu Murenge wa Rangiro, ku mugoroba wo kuri uyu Mbere, tariki11 Mutarama 2016.

Abitabiriye Itorero ngo bazarisoza bamenye indangagaciro z'Abanyarwanda.
Abitabiriye Itorero ngo bazarisoza bamenye indangagaciro z’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, yabwiye aba banyeshuri batangiye Itorero ko bakwiye kwibuka buri gihe ko ari bo Rwanda rw’ejo, ko bakwiye kugaragaza impinduka zikomeye aho batuye, bagakunda igihugu cyabo kandi bakagikorera, abasaba kuzakurikirana amasomo neza bikazabahesha kuba Abanyarwanda bazima koko.

Yagize ati “Tubafata nk’abanyabwenge, mukwiye kugaragaza impinduka nziza aho mutuye, ibyo mwize n’amasomo mugiye guhabwa azatume muhora mutekereza gukorera igihugu cyanyu, mube Abanyarwanda bazima bazira umwiryane n’amacakubiri, ni cyo u Rwanda rubitezeho.”

Abayobozi ba Nyamasheke basabye abitabiriye Itorero kuba urumuri rw'abaturanyi babo.
Abayobozi ba Nyamasheke basabye abitabiriye Itorero kuba urumuri rw’abaturanyi babo.

Abitabiriye iri torero biteze ko bazasoza amasomo yabo bamenye indangagaciro z’Umunyarwanda, barusheho kumenya aho igihugu kiva n’aho kigana bikazatuma bamenyana ndetse barebe uko bafatanya mu kwishyira hamwe bashaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu miryango aho baturuka.

Umwe yagize ati “Kuba turi hano bitwereka ko igihugu kidukunda kandi cyifuza ko dutera imbere. Dufite uruhare rukomeye mu kuzana impinduka nziza aho dutuye, aya amasomo tuzayakuramo kumenya indangagaciro z’Umunyarwanda ukwiye, bityo bizatume dukorera igihugu yacu tuzi aho tuva n’aho tugana.”

Abanyeshuri basoje amasomo mu mashuri yisumbuye bose batangiye Itorero rizamara iminsi icyenda ku masite atandukanye, aho bazahabwa amasomo ku burere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda n’andi masomo afasha urubyiruko kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyamasheke, abanyeshuri barenga ibihumbi 2 ari bo bazitabira Itorero, bakazatorezwa ku masite 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka