Kwishyura ingendo ukoresheje ikarita ni ikibazo ku bagenzi bava mu ntara

Abagenzi baturuka mu ntara bahangayikishijwe n’ingendo zo muri Kigali kubera amakarita akoreshwa mu modoka zitwara abagenzi azwi nka "Tap and Go".

Gare ya Nyabugogo
Gare ya Nyabugogo

N’ubwo uburyo bwo gukoresha ayo makarita umugenzi yishyura bugiye kumara umwaka urenga bukoreshwa muri Kigali, ngo hari abaturuka mu ntara batarabimenya ku buryo iyo bageze muri Kigali bibagora iyo batitwaje amafaranga yo kugura iyo karita.

Ikarita ya "Tap and Go" igura amafaranga 1000, uyiguze agasangaho 500 amufasha mu rugendo.

Bamwe mu baturuka mu ntara bavuga ko baza bitwaje amafaranga bari basanzwe bishyura, mbere y’uko haza amakarita, bagera muri Kigali bagasanga nta bushobozi bwo kugura amakarita bafite.

Abagana gare ya Nyabugogo ariko bemeza ko hari abantu baba bari muri gare bafite amakarita, maze udafite amafaranga yo kugura iye bakamukoreza ku kamashini bishyuriraho, akabishyura amafaranga mu ntoki.

Ibyo ariko nanone abagenzi ntibabyishimira cyane kuko abo baba bafite amakarita babaca amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga ku rugendo.

Muri gare haba hari aho bagurira amakarita bakanashyiraho amafaranga
Muri gare haba hari aho bagurira amakarita bakanashyiraho amafaranga

Uwineza Claudine wo mu Karere ka Ruhango ati “byambayeho kuri rinye (ligne) ya Gikondo, ubwa mbere baransize ubwa kabiri barambwira ngo niba nta karita mfite ntange amafaranga, niba urugendo ari 250 utanga 300 ku buryo utagaruza”.

Nsengiyumva Hassan umwe mu bashoferi bakora mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nta mugenzi wemerewe kujya mu modoka adafite ikarita ariko ngo hari uburyo bafashamo abatazifite n’ubwo bitemewe.

Yagize ati “iyo afite ayuzuye ushobora gushaka mugenzi we uyafite ku ikarita akamukorezaho ariko ntasigare, gusa ntibyemewe ni uburyo bwo kumufasha”.

Teta Sharon ushinzwe ubuvugizi n’amasoko muri Kompanyi ishinzwe imodoka zikoresha ayo makarita "AC Group", avuga ko batari bazi ko hari abantu bakoresha amakarita ya Tap and Go mu buryo butemewe.

Ati “ntabwo turumva abantu bameze gutyo ariko mu rwego rwo guhangana n’ibibazo nk’ibi turateganya kongera abakozi no gutanga amakarika y’akazi ku bakozi bacu bitarenze uku kwezi ku buryo abagenzi ari bo bazajya bagana bakabafasha”.

Mu rwego rwo korohereza abaturuka mu ntara "AC Group" ivuga ko kuva uyu mwaka watangira yatangiye ubukangurambaga ibinyujije ku radiyo, kugira ngo bagere muri Kigali bazi ibijyanye n’ingendo bakora.

Ibyo kandi ngo bigenda bitanga umusaruro kuko mbere bakiraga ibibazo bigera kuri 40 ku munsi, ariko ubu bakira ibitageze ku icumi ku munsi.

Umuntu akozaho ikarita amafaranga akavaho akabona kujya mu modoka
Umuntu akozaho ikarita amafaranga akavaho akabona kujya mu modoka

Imodoka zose zikorera mu Mujyi wa Kigali zamaze gushyirwamo uburyo bwo gukoresha ikarita kandi iyo gahunda ikaba izagezwa no mu ntara zose bitarenze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntimukorore amafuti nigutese wavugako umuturage uba mu Rwanda yaba atazigahunda zingendo mumujyi wa Kigali ubwose niyo yaba adatunze radio yaba atarabyumvana numuntu numwe koko! Mugemureka gushyigikira amafuti nagasuzuguro kumategeko cg amabwiriza bibabyatanzwe na leta

gadi yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

1.Ibyo ni sawa kuko ariya makarita yakemura byinshi ageze mu ntara kuko harigihe uhereza amafaranga umuntu ngo agukatire ticket akagenda ntiwongere kumubonya ariko card nugukozaho wigendera byakanga akaba ntamafaranga ariho ukajya kuyongeraho ntaburiganya bubayeho
2. abashoferi burizaga ibiciro bitewe nuko bakubona waba witurukiye mu cyaro bakakunamaho.
3.ikindi byakemuye nuko kwishyura byuhuta utiriwe ujya kubara amafaranga ukozaho wallet uhita wicara

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Nibyo rwose, ikoranabuhanga riratera imbere ariko mujye muvuguta umuti ushobora gusomwaho na bose. Abaturuka mu ntara rwose birabagora kugera aho bashaka.

Urugero: Umuturage uturutse iyo za COKO n’ahandi henshi mu byaro yerekeza ku bitaro bya Kanombe usanga asiragira ashaka uwamutiza ikarita ngo abone uko angenda, nyamara usanga kubona umukorezaho ikarita bibanza kumugora ndetse rimwe na rimwe akamubona ku modoka zikurikira iza mbere zamucitse. Umushoferi yakagombye kugira ikarita ikazajya ishyirwaho amafaranga n’abagenzi baturutse kure badafite amakarita mu rwego rwo kubafasha.NIKO MBIBONA

Ingabire yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Uko nugushyigikira amafuti

gadi yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Ni byo rwoc byanaciye akavuyo ka ba bakarasi kuko ugenda niyo ushaka.Abaconvoyeur mu gupfa ngarurira nabagenzi yanze kuyamuha kuko atari we bavuganye. Ikindi company ijye itekereza ku bantu bava mu cyaro dore ko abenshi baza mu mujyi nyuma yimyaka 2,3,5...nabwo aje kureba umuvunyi ngo amurenganure,akahaza atazi aho gahunda zigeze wanabimubwira akaguseka. Ntimuzarenganye abachauffeur mukoresha kuko nubufasha baba batanze ahubwo bajye bahorana amafr ku makarita namuca 300 ni inyungu ye apfa kuba yinjije aya company.

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka