Abatamenyaga ibyo imiryango itegamiye kuri Leta ikora barararitswe
Imiryango itari iya Leta (NGOs) irimo gutegura imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragariza rubanda ibyo bakora ndetse n’uruhare rw’iyo miryango mu iterambere ry’igihugu.

Ni imurikabikorwa ririmo gutegurwa n’umuryango wa Apex Media and Promotions, wibanda ku kumenyekanisha ibikorwa, ufatanyije n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, yaba iyo mu Rwanda n’iyo mu mahanga hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 06 Gashyantare 2018, Ignatius Kabagambe ukuriye ibikorwa byo gutegura no kumenyekanisha iri murikabikorwa yasobanuriye abanyamakuru intego yaryo.
Yagize ati "Imiryango itari iya Leta izamurikira Abanyarwanda ibyo ikora kugira ngo basobanukirwe akazi gakorwa n’iyo miryango, maze n’iyo miryango hagati yayo ibonereho kungurana inama abayigize bahana ibitekerezo.”
Bazanarebera hamwe aho tuvuye mu myaka isaga 20 ishize, uruhare izi NGOs zikomeje kugira mu iterambere, ariko no kurebera hamwe ukuntu akazi kabo karushaho kunoga.”
Akomeza agira ati” Iri murikabikorwa icyo rigamije, ni ukugira ngo abari muri ako kazi n’abo bagakorana, ababatera inkunga, ndetse n’abashinzwe politiki ya Leta bazahurire hamwe bungurane ibitekerezo, bigamije gukomeza kubaka u Rwanda twifuza."

Ni imurikabikorwa ririmo gutegurwa ku nshuro ya mbere ariko rikazajya ribaho buri mwaka.
Rinitezweho gushyiraho urubuga imiryango mvamahanga, imiryango Nyarwanda, ndetse n’imiryango nterankunga, izajya ihuriramo, kugira ngo bamenye ibibazo biri mu banyarwanda muri rusange, babishakire ibisubizo.
Umuryango wifuza kwitabira iri murikabikorwa usabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 bizawuhesha uburenganzira bwo guhabwa ikibanza cyo kumurikiramo ibyo bakora, no guhabwa amahugurwa azaba ku munsi wa kabiri w’iryo murikabikorwa.
Imiryango irenze umwe ngo nayo ishobora kwishyira hamwe igateranya kwishyura ikibanza ikazanafatanya no kukimurikiramo ibikorwa byayo.
Mu Rwanda habarizwa imiryango nyarwanda na mvamahanga itari iya Leta ibarirwa mu bihumbi. Izemererwa kwitabira iri murikabikorwa ngo ni 125 iziyandikisha mbere.
Iri murikabikorwa rizaba ku matariki ya mbere n’iya kabiri z’ukwa gatatu 2018, ribere muri Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa muri Camp Kigali.
Ohereza igitekerezo
|