Abatahutse bavuye Congo batangajwe nuko bakiriwe bitandukanye n’ibihuha babwirwaga
Abayarwanda batahutse bavuye muri Congo kuri uyu wa 30/01/2014 bavuze ko batari bazi ko bakwakiranwa impuhwe bitewe n’ibihuha babwirwaga mu mashyamba ya Congo.
Ngo kuba bakirijwe ibiryo ndetse n’ihumure bahawe mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi ngo byatumye bemera ukuri bumvaga ku maradiyo no mu binyamakuru ko mu Rwanda ari amahoro gusumba aho bari bari mu mashyamba.
Ntaneza Claudine avuga ko yashishikarizwaga gutaha kuva kera akabitinya yibwira ko mu Rwanda hakiri intambara ariko ngo yatangajwe n’amahoro ahasanze bituma ahinyuza ibinyoma yabwibwaga n’abantu babayoboraga.

Ngiriye Maliyana, umukecuru w’imyaka 65, avuga ko kuba mu mashyamba bitandukanye no gutahuka kuko ngo mu mashyamba atari heza gusa uyu mukecuru agaya abagabo babo bahoraga babaca intege ngo mu Rwanda inzara iraca igiti ariko ngo akaba yasanze ibiryo ari byose kuko ngo yahawe n’ibizamutunga amezi atatu.
Abanyarwanda 39 batahutse bavuga ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo bakaba bashishikariza abakiri muri Congo kugaruka mu gihugu cyabo bakareka kwita ku bihuha. Aba Banyarwanda barimo abagabo 3 , abagore 13, n’abana 23, bakaba bavuye mu bice bya Mwenga , Kalehe na Masisi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni karibu mu Rwanda nabandi basize iyo mu mashyamba bazaze ndabizi ko bazakirwa neza.
barakaza neza.Ese abagabo n’abasore baje mbere yabo ko ndeba ari abagore n’abana gusa! nibaze babahe inka banabubakire ubundi abagabo bazaza mu rwuzuye.hahahhhh
uwambwira umuntu ukwirakwiza ibyo bihuha muri Congo? mu Rwanda umutekano ni wose ni baze babwire n’abandi ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko uje wese yakirwa neza nkutashye iwabo.